Ese iyo Bibiliya ivuze abamowabu ubumva(...)

Kwamamaza

agakiza

Ese iyo Bibiliya ivuze abamowabu ubumva ute?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-01-05 05:59:38


Ese iyo Bibiliya ivuze abamowabu ubumva ute?

Abamowabu bwari ubwoko bwakomokaga k’uwitwa Mowabu, umuhungu wa Loti, wavutse mu buryo bw’amahano kuko yamubyaranye n’umukobwa we mukuru (itang 19:37). Bava i Sowari, batura amajyepfo y’iburasirazuba ku nkengero y’inyanja, bakwira mu gice cy’uburasirazuba bw‘uruzi rwa Yorodani. Mu ntambara yaje kubahuza na Sihoni umwami w’Abamori, Abamori birukanye abamowabu babageza mu majyepfo y’ikibaya cya Arunoni baba ariho batura ahandi higarurirwa na Sihoni ndetse i Heshiboni ahahindura umurwa we (kubara 21:26–30).

Mu rugendo rw’Abisrael bava mu Egipta bajya i Canaani ntibigeze baca hagati i Mowabu, ahubwo baciye mu butayu iburasirazuba bwaho batungukira mu majyaruguru ya Arunoni. Abamowabu babimenye ko Abisrael babasatiriye kandi ko barimbura amahanga menshi, umwami wabo Balaki, yitwerereza Abamidiyani ngo barwanye Abisrael (kubara 22:2–4). Iyo niyo yabaye intandaro yo kurwana n’Abamowabu kuko mbere hose Imana ntiyari yigeze ibemerera kuhaca no kubatera, cyane bitewe n’ibibi bari bohejwe nabo bafashijwe na Balamu bigatuma bakora ibyangwa n’amaso y’Uwiteka.

Mu kibaya cy’i Mowabu, cyatwarwaga n’Abamori, abana ba Israel bahabambye amahema mbere yuko binjira i Canaani (kubara 22:1; Yosuwa 13:32). Ikindi twavuga ku kibaya cya Mowabu, niho mu mpinga zacyo i Pisiga, Mose umugaragu w’Imana, yitegereje igihugu bari barasezeranijwe; ni aha kuri Nebo yapfiriye; mu kibaya giteganye n’i Betipewori niho Imana yamwishyinguriye dore ko ntawabonye umurambo habe n’igituro cye (guteg 34:5–6).

Igishoboka nuko umuntu w’ingenzi Biblia igaragaza uva i Mowabu ari Rusi, “umumowabukazi” usa n’uwenda kugirana isano n’Abisrael binyuze kuri Loti umuhungu wabo wa Abrahamu (itang 12:5). Rusi ni urugero rw’ukuntu Imana ihindura amateka y’umuntu ikanamugarura mu cyerekezo cy’icyo yamugambiriyeho, kandi tuhabona Imana isohoza umugambi wayo ku buzima bwa Rusi, nk’uko ibigenzereza abana bayo bose (Roma 8:28).

Nubwo Rusi aturuka kandi yakuriye mu bwoko bw’abapagani ndetse bwangwaga n’Imana (gutegek23:4), umunsi yahuye n’Imana ya Israel yagize ubuhamya bukomeye ku bwo kwizera. Rusi, umumowabukazi, ni umwe mu bagore batatu bagaragara mu gisekuru cya Yesu Kristo (Mat 1:5).

By: BYIRINGIRO Jean Dominique
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?