Ese gukina urusimbi ni icyaha?

Kwamamaza

agakiza

Ese gukina urusimbi ni icyaha?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-05-11 10:05:50


Ese gukina urusimbi ni icyaha?

Bibiliya ntabwo yamagana byimazeyo urusimbi cyangwa indi mikino y’amahirwe. Bibiliya ituburira kwirinda gukunda amafaranga cyane (1Timoteyo 6:10); (Abaheburayo 13:5) ibyanditswe byera bidukangurira kuzibukira ibigusha “ubukire bwihuse” (Imigani 13:11, 23:5, umubwiriza 5:10) urusimbi rwibanda ku gunda amafaranga kandi nta gushidikanya bigerageza abantu kuko baba bashaka ubutunzi bwihuse.

Ni ikihe kibi cyo gukina urusimbi?

Gukina urusimbi, ni ugutagaguza amafaranga, ariko ntabwo byanze bikunze ari bibi. Abantu bata amafaranga mubikorwa bitandukanye. Gukina urusimbi ntabwo ari byo bituma umuntu akoresha nabi amafaranga kuruta kuruta kureba firime , kurya ifunguro henze bitari ngombwa, cyangwa kugura ikintu kidafite agaciro. Muri icyo gihe, amafaranga apfushwa ubusa ku bindi bintu ntibisobanura gukina urusimbi gusa Amafaranga ntakwiye gutakazwa ahubwo akwiye kuzigamirwa ejo hazaza cyangwa agashyirwa mu murimo w’Imana si ayo gukina urusimbi.

Nubwo Bibiliya itavuga mu buryo bweruye urusimbi, ivuga “amahirwe” Nk’urugero, ubufindo bukoreshwa mu Balewi kugirango uhitemo ihene yigitambo. Yosuwa yatanze ubufindo kugirango hamenyekane imiryango itandukanye ibashe kubona amasambu. Nehemiya yatanze ubufindo kugira ngo amenye uzatura mu rukuta rwa Yerusalemu. Intumwa zatanze ubufindo kugirango hamenyekane umusimbura wa Yuda.

ubushakashatsi bwerekana ko abitabira urusimbi cyangwa ubufindo . baba baba babwiwe ko bazahita babona ubutunzi bityo bagwa mu moshya yo "gukira vuba nyamara abenshi bibagira ho ingaruka iyo batabonye ayo mahirwe bari bakurikiye.

Ese ubufindo / urusimbi bishobora gushimisha Imana?

Abantu benshi bavuga ko bakina tombola cyangwa urusimbi kugirango bashobore guha amafaranga itorero cyangwa izindi mpamvu nziza, ariko ukuri ni uko bacye cyane muri bo aribo bakina urusimbi bagamije kubaha Imana.

Ubushakashatsi bwerekana ko umubare munini w’abatsinze tombola cyangwa urusimbi ukunze kujya mu bibazo by’ubukungu nyuma yimyaka mike nyuma yo gutsinda iyo mikino y’amahirwe kuruta uko byari bimeze mbere. Birakwiye rwose gutanga amafaranga kubintu byiza.

Byongeye kandi, Imana ntikeneye amafaranga yacu kugirango itere inkunga ubutumwa bwayo mwisi. Imigani 13:11 hagira hati: “Amafaranga y’ubuhemu aragabanuka, ariko uwakusanyije buhoro buhoro arazamuka.” Imana irigenga kandi izatanga ibyo itorero rikeneye muburyo bw’ubunyangamugayo.

Imana ntiyubahishwa n’amafaranga y’ibiyobyabwenge cyangwa amafaranga yibwe mubujura bwa banki? Birumvikana ko atari byo. Ntabwo Imana ikeneye cyangwa ngo ishake amafaranga "yibwe" bityo ntitukemere kugwa mu bishuko by’ubutunzi.
1Timoteyo 6:10 haragira hati hati: "Kuberako gukunda amafaranga nii umuzi wibibi byose. Abantu bamwe bifuza amafaranga, ariko ntitwirengagije ko abayobya akabavana mu byizerwa “Ntimukagire ingeso zo gukunda impiya, ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite, kuko ubwayo yavuze iti “sinzagusiga na hato kandi ntabwo nzaguhana na hato ” (Abaheburayo 13:5)

Muri macye amafaranga ni meza kuko adufasha gukemura ibibazo byo mu buzima bwa buri munsi, ariko ntidukwiye kuba imbata zayo cyane ko ntawe ucyeza abami babiri kuko yakwanga umwe agakunda undi bityo ntidushobora gukunda Imana n’amafaranga icyarimwe.

Source: www.gotquestions.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?