Ese biroroshye ko umuntu yakunda abamurenganya?

Kwamamaza

agakiza

Ese biroroshye ko umuntu yakunda abamurenganya?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-01-24 05:01:12


Ese biroroshye  ko umuntu yakunda abamurenganya?

Mu buzima tubamo bwa buri munsi duhura n’abatugirira neza ariko se iyo habonetse abaturenganya tubyitaramo dute? Niho buri wese agaragariza imbuto yera izo arizo. “ mwumvise ko byavuzwe ngo ijisho rihorerwe irindi ariko jyeweho ndababwira kutabuza umuntu mubi kubagirira nabi: ugukubise urushyi mu musaya w’iburyo umuhindurire n’uwibumoso” (Matayo 5: 38-39)

Akenshi abantu iyo basomye aya magambo yanditwe na Yohana bumva ko bidashoboka nyamara iyo imbuto z’umwuka wera ziri mu muntu, iyo avugana, akorana kandi akayoborwa n’Imana birashoboka kugira imyitwarire myiza imbere y’abamurenganya.

Urukundo, rumwe mu mbuto z’umwuka , rurihangana kandi rukihanganira byose.
Tugiye kurebera hamwe ubuhamya bw’umugore umwe wabashije kwerera umugabo we imbuto zikwiriye abihannye bakazinukwa ibyaha, byaje kumuviramo inyungu nyinshi kandi izina ry’Imana riramamara.

Uyu mugore yasabye Yesu Kristo kumuhindurira ubuzima . umunsi umwe yumvise anejejwe no kujya kumva ubutumwa bwiza bwigishwaga n’umupasiteri Robinson. Ariko umugabo ntabwo yari akijijwe. Mugihe umugore yari yagiye ku rusengero, umugabo we yasigaye akubita agatoki ku kandi avuga ko umugore we naza aribuze kumuvuna amaguru.

Nyamara umugore aho yari ari yasenze Imana ngo igire icyo ikora mu rugo rwe, yasabye umwuka wera kumubera umuyobozi kuko yatekerezaga ko umugabo we agomba kumugirira nabi niko kwinginga umwuka wera ngo amuhe kubyitwaramo neza bityo ataza kugayisha izina ry’Imana.

Mu gutaha, umugore yasanze umugabo we amutegerereje imbere y’urugi. Aramubaza ati “uvuyehe” umugore aramusubiza ati “ku rusengero” nuko umugabo yahise amukubita umugeri ku kaguru agwa hasi. Mu kubyuka umugore yabwiye umugabo we amagambo yuzuye urukundo ati: Cheri, ushobora no kunkubita ku kandi kaguru?

Uyu mugabo yatangajwe n’imyitwarire myiza y’umugore we kiko yibwiraga ko bari burwane ingume ku yindi. Muri uko gutangara yabajije umugore we aho iyo myitwarire myiza yayikuye nuko amusubiza ko ari ku rusengero binyuze mu kwemerera Yesu akaba muri we , yamushyizemo urukundo n’amahoro atari yarigeze kumenya mbere.

Nyuma y’ibyo umugabo yabwiye umugore ati: ni byiza cyane!! Niba warabyigiye mu rusengero uzajye usubirayo igihe cyose ushakiye, sinzongera na rimwe kukubuza.

Birakwiye ko twese twera imbuto zishimwa na bose, aho tubonye bidukomereye tugasenga Imana tuyisaba kutubabarira aho twagenze nabi hanyuma itwuzuze umwuka wera ajye atuyobora ndetse atubashishe gukora ibyiza bityo abandi nibabona imbuto nziza tuberera bizabatera guhinduka bakizwe.

source: Topchretien.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?