Ese birakwiye kubika amagi muri Frigo?

Kwamamaza

agakiza

Ese birakwiye kubika amagi muri Frigo?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-02-10 07:40:19


Ese birakwiye kubika amagi muri Frigo?

Amagi ni ni amwe mu biribwa bifite intungamubiri nyinshi cyane. Amagi agizwe na vitamine 18 ndetse n’imyunyu ngugu. Umuhondo w’igi ugizwe na miligarama 100 za choline, vitamine yo mu bwoko bwa B ikaba ingenzi ku mikorere y’umwijima kuko ifasha mu gukuraho ibinure na cholesterol. Si byiza rero kubika amagi muri Frigo kuko bituma intungamubiri zangirika.

Abantu benshi bagira akamenyero ko gushyira amagi mu bikoresho bikonjesha nka frigo kugira ngo birinde ingaruka zo kubora guterwa na bagiteri yitwa salumonella (salmonelle) ikaba imwe muri bagiteri zikunda kwangiza ibiribwa. Icyakora aka kamenyero ko gushyira amagi muri frigo ni kabi kuko kagira ingaruka mbi ku buzima bwacu.

Ubushakashatsi bwakorewe muri laboratoire yo muri Grande Bretagne. Bafashe amagi akonjesheje kuri dogere serisiyusi 6 basanze intungamubiri zo mu magi zigenda zitakaza imbaraga buhoro buhoro.

Amakuru dukesha ikinyamakuru “Journal of Food Protection” atubwira ko uburyo bwiza bwo kwirinda bagiteri yitwa salmonella ituma amagi abora, ari ukuyasukura warangiza ukayabika ahantu hadakonje kandi hadashyushye cyane. Ikindi ni ugukingira inkoko zigahabwa urukingo rwa bagitri yitwa salumonelle kugirango amagi zizatera azabe afite ubuziranenge 100%

Kubika amagi muri frigo si byia kuko kubera ubukonje, muri frigo hazamo ibitonyanga by’amazi bikajya ku magi bigatuma bagiteri zinjiramo imbere ku buryo bworoshye bityo intungamubiri z’imbere zigatangira kwangirika.

Hari bamwe bahitamo gushyira amagi ku rugi rwa frigo mu rwego rwo kuyabungabunga ariko nabyo si byiza kuko nabyo biha urwaho bagiteri yitwa salumonella ikajya kuyangiza.

Mu rwego rwo kubungabunga ubuziranenge bw’amagi, ni byiza kuyashyira ahantu hakonje kandi hashyushye bishatse kuvuga ko ari imberabyombi nibwo akomeza kugira umwimerere uhagije ndetse n’intungamubiri zigakomeza kuba nzima.

Nyuma yo kubona ingaruka mbi zo gushyira amagi mu byuma bikonjesha , birakwiye kwikosora no gufata ingamba zo kuyabika ahantu hadashyushye kandi hadakonje kugira ngo intungamubiri zikomeze kuba nzima.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?