Ese birakwiye ko umukristo agira umujinya?

Kwamamaza

agakiza

Ese birakwiye ko umukristo agira umujinya?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-03-09 04:17:19


Ese birakwiye ko umukristo agira umujinya?

Umujinya ni ikintu kigira imbaraga cyane, iyo utagenzuwe ushobora kuba icyaha gikomeye .Ariko iyo utewe n’impamvu yumvikana ukawugira mu gihe gikwiye ushobora kubyara ibintu byiza cyangwa bikazana impinduka nziza.

Abenshi muri twe bakunze kugira umujinya maze bagakora icyaha aho kugirango umujinya bafite bawukoreshe mu nzira nziza no gukora ibintu bikwiriye, kuko bishoboka ko umujinya ushobora kudufasha gukora ibintu byiza.

Reka turebere hamwe ukuntu twakwerekana umujinya dufite kandi ukadushoboza gukora icyo Imana idushakaho:

Imana ubwayo igira uburakari ariko ibugira ku bintu byumvikana.Mu by’ukuri,umujinya wayo ni uw’ukuri kandi ni iyera ku buryo icyaha n’ umwijima bitabona aho biyihishira.

Bibiliya itubwirako Imana ireba kandi izi ibitwerekeyeho byose.(Zaburi139). Izi ibyo dutekereza byose, ibyo twibwira mu mitima, na buri jambo tuvugira mu ibanga n’ahagaragara. Mu rwandiko rw’Abaroma2:5-6, hatubwirako niba imitima yacu inangiye tuzabona umujinya w’Imana ntitutihana.

“Ariko kuko ufite umutima unangiwe utihana, wirindirije umujinya uzaba ku munsi w’uburakari, ubwo amateka y’ukuri y’Imana azahishurwa, kuko Imana izītura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.”(Abaroma2:5-6)

Ikintu cyiza n’uko Imana ari inyakuri, yera kandi ikagira n’urukundo kuko Igihe twaridukwiye gusukwaho umujinya wayo, yohereje umwana wayo w’ikinege,Umwami Yesu Kristo,aba ariwe ugibwaho n’ubwo burakari mu cyimbo cyacu.(Abaroma3:21-26)

Tugomba kumva ko turi abantu b’abanyabyaha batumye Imana itigeze gucumura igirira umujinya icyaha. Ni mu buntu bwayo gusa twababariwemo,binyuze ku mwana wayo wakiriye igihano twari dukwiye guhabwa. Bityo rero,dukwiye kumurebaho, tukareba ubuntu bwe yaduhaye. Dukwiye kwemerera ubuntu bwe bugatuma tubasha kugenzura umujinya tugira aho ari ho hose waturuka.

Ibi ni bimwe byatuma twemerera ubuntu bw’Imana bugatuma tugenzura umujinya wacu .Turifashisha zaburi 4:4 no mu rwandiko rw’Abefeso 4:26-27:

Gira uburakari ariko ntukore icyaha

Imirongo yose itubwirako warakara ariko ntukore icyaha. Ibi biratubwirako atari bibi kugira umujinya ko ahubwo dukwiye kwihutira kuwuhagarika ,utaratuma dukora icyaha.

Tuza maze ugenzure umutima wawe

“Mugire impuhwe zo gukora icyaha, muri ku mariri yanyu mwibwirire mu mitima mucecetse. Sela”(Zaburi4:5)

Aho kwihutira gutura umujinya wacu ku kiwuduteye, dukwiye ahubwo gutuza mu mutima ducecetse , maze ku ikubitiro tukagenzura impamvu yaduteye kurakara . Abenshi muri twe bagira uburakari babutewe n’impamvu mbi, abandi bawugira nta mpamvu igaragara yawubateye, Niyo mpamvu dukwiye kwisuzuma ubwacu, kugirango twirinde gukora icyaha.

Ntimukemere ko umujinya ubagumamo

“Nimurakara ntimugakore icyaha, izuba ntirikarenge mukirakaye , kandi ntimubererekere Satani.”(Abefeso4:26-27)

Ntitugomba kwemerera umujinya wacu ngo ugume mu mutima. Dukwiye kubabarira abadukoreye ibyaha kandi dukwiye kwihutira kureka umujinya cyane cyane mu gihe uje udasobanutse .Nitumenya kuwugenzura satani ntazabona aho abibira urwango n’umujinya mu mitima yacu.

Niba Imana izi kugenzura umujinya wayo, aho kuwudusukaho ikawushyira ku mwana wayo kugirango itubone, dukwiye kwiga kuba abanyabuntu no kubabarira abadukoreye nabi. Uko Imana yadukunze binyuze muri Yesu Kristo, bikwiye kutwongerera imbaraga zo kuba abagwaneza kuri bagenzi bacu.

Sophie @agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?