Ese Yesu yari he mu minsi 3 hagati y’urupfu no(...)

Kwamamaza

agakiza

Ese Yesu yari he mu minsi 3 hagati y’urupfu no kuzuka kwe?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-07-01 05:52:39


Ese Yesu yari he mu minsi 3 hagati y’urupfu no kuzuka kwe?

Ubusanzwe, abantu bamwe bahura n’urujijo bibaza aho Yesu yari ari mu minsi itatu hagati y’urupfu rwe no kuzuka kwe. Kristo yarababajwe kubera ibyaha byacu ndetse abambwa ku musaraba, ububabare bwe bwose bwarangiriye ku musaraba ubwo yavugaga ko birangiye yahise atanga kandi yari amaze gucungura itorero. Umubiri we washyizwe mu mva ariko roho ye (spirit) ntiyapfuye aribwo yeretse Satani ububasha akabohora abera.

Petero yagize amakuru atanga ku byabaye mu minsi itatu hagati y’urupfu rwa Yesu n’umuzuko we aho avuga ko yinjiye aho imbohe z’abera zari zifungiye akavugana nazo (1Petero 3:19) Yesu yarababajwe ndetse apfira ku musaraba umubiri we urapfa ariko roho ye yakomeje kuba nzima ndetse ayegurira se ( Luka 23:46) muri icyo gihe nibwo yabohoye abera bari bafunze.

Ese mubyukuri iyo iyo myuka (roho) yari ifunzwe Yesu yavuganye nayo ndetse akayibohora yari irihe? nta na hamwe Bibiliya itwereka ko Yesu yasuye i Kuzimu. Igitekerezo cyo kuvuga ngo Yesu yagiye i Kuzimu akomeza kubabarizwayo mu gihe cy’iminsi itatu mbere yo kuzuka, ntabwo kiboneka muri Bibiliya. Umubabaro wa Yesu warangiye ku musaraba ubwo yavugaga ati: "Birarangiye " (Yohana 19:30)

Bibiliya ivuguruye y’Amerika, ivuga ko Yesu yagiye ahitwa "hades" iri jambo ntirisobanura i Kuzimu, ahubwo ni ahantu abapfuye bategereza umuzuko. Mu gitabo cy’Ibyahisuwe bagaragaza itandukairo rya "hade" na "lake of fire (inyanja yaka umuriro)" inyanja yaka umuriro ni ahantu abanyabyaha bazahora bababarizwa iteka nyuma yo gucirwa urubanza. Hade ni ahantu h’agateganyo abantu bategereje umuzuko.

Umukiza wacu Yesu roho ye yayeguriye Se, yapfuye ku bw’umubiri maze yinjira muri paradizo, nk’uko yabisezeranyije igisambo ku musaraba (Luka 23:43) uwo mwanya Yesu yasuye ahantu yavuganye na roho z’abantu (Yuda 1:6), muri icyo gihe Yesu yagaragaje ubutware bwe kuri Satani ni uko abohora abera.

Abefeso 4: 8-10 hatanga ikindi kimenyetso kijyanye n’ibikorwa bya Yesu mu minsi itatu hagati y’urupfu rwe n’izuka rye. Pawulo avuga kuri Kristo, ati: "Amaze kuzamuka ajyana iminyago myinshi aha abantu impano, ni ukuvuga ko Yesu yakusanyije abacunguwe bose bari muri paradizo maze abajyana aho baba mu ijuru. Ni ukuvuga, nyuma yo kubona agakiza kabo kumusaraba, Yesu yazanye Aburahamu, Dawidi, Yosuwa, Daniyeli, Lazaro wasabirizaga, umujura kumusaraba, nabandi bose bari baratsindishirijwe kubwo kwizera, mazaze abavana i kuzimu bajya mu rugo rw’umwuka.

Muri macye, Bibiliya ntisobanura neza ibyo Kristo yakoze mu minsi itatu hagati y’urupfu rwe n’izuka rye. Icyakora yakoze ibintu bibiri: Yakinguriye abera abajyana mu buturo bwabo, ikindi yatangaje ku mugaragaro ko yatsinze Satani. Icyo dushobora kumenya neza ni uko Yesu nta muntu yahaye amahirwe ya kabiri (agakiza) ahubwo nyuma y’urupfu hari urubanza kuri buri wese. Yesu ntiyababarijwe i Kuzimu, umubabaro we warangiriye kumusaraba mu gikorwa cyo gucungura.

Muri iyi video, Pastor Nelson arabisobanura neza

Source: www.gotquestions.org

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?