Ese Imana ishaka ko tuba abakire cyangwa(...)

Kwamamaza

agakiza

Ese Imana ishaka ko tuba abakire cyangwa abakene?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-06-09 07:52:27


Ese Imana ishaka ko tuba abakire cyangwa abakene?

mu buzima bwa buri munsi kimwe mu bintu bihangayikishije abakristu ku isoko ry’umurimo, ni ukumenya uko Imana ishaka ko bamera (abakire cyangwa abakene) ariho usanga abantu bakoresha imirongo yo muri Bibiliya bakabisobanura uko bashingiye kucyo bifuza kuba cyo nyamara icyo Imana idushakaho cy’ingenzi ni ugukiranuka.

kugira ubuzima bwiza cyangwa ubutunzi ntabwo aribyo bisobanura ko wubaha Imana cyane, nanone kandi kurangwa n’u burwayi ndetse n’ubukene bukabije ntabwo bisobanuye ko yagomeye Imana cyangwa se atayizera.

mugihe turi ku isi ubukire ni bwiza kandi bufite icyo bwunganira umukristo iyo abashije kubukoresha ibikorwa bigamije kubaha Imana, ubukene bukabije nabwo bushobora kubera umuntu inzitizi yo gukorera Imana kuko ahora yiganyira iby’imibereho ye ya buri munsi, ariko tutirengagije ko hari n’umukire wagera ku rwego atwawe n’ubutunzi akibagirwa umuremyi we.

Mu gitabo cye yise "God is at work" bisobanura ngo: "Imana iri ku urimo" Eldred yasobanuye ko ibyo Imana itekereza ku bijyanye n’ubutunzi bwo mu isi ko ari ibintu bikomeye kubyumva ndetse no kubisobanura.

"hari ibintu bibiri usanga bitavugwaho rumwe ku bijyanye n’imibanire hagati y’ubutunzi n’ubuzima bwo gukiranuka. bamwe babona ubutunzi bwo mu isi nk’umwanzi w’ubuzima bwo gukiranuka. mu gihe abandi babona ubutunzi nk’ikintu cy’ingenzi gifasha umuntu kubaho ubuzima bukiranuka "

muri iki gihe abakristo benshi ndetse n’abashumba bahangayikishijwe n’ubutumwa burimo gutangwa ku byerekeranye n’ubutunzi aho usanga bigisha abantu bagusha ku mafaranga gusa bakibwira ko gukiza imibiri aribyo by’ingenzi, nyamara bakiregagiza ko bagomba no gukiza imitima yabaswe n’ibyaha.

ubutunzi ni bwiza rwose mu gihe bwabonetse mu buryo bwiza buhesha Imana icyubahiro tutirengagije ko rimwe na rimwe ubutunzi buhinduka ikigusha iyo umuntu anyuze mu nzira zidakwiye kugirango abugereho bigatuma ateshuka mu nzira nziza.

ku bijyanye n’ubukene, ikigaragara ni uko ubukene bukabije bubangamira cyane nyirabwo ntabashe gukora icyo yaremewe. biba ikibazo iyo umuntu akennye kuri byose.

Bibiliya ibivugaho iki?

ubutunzi bugomba gukoreshwa ku ntego yo kunezeza Imana (1Timoteyo 6:17-18)

Ubutunzi buva ku Mana ni yo soko y’amajyambere n’imigisha yose (Matayo 7:11)

Ubutunzi bugomba gucungwa neza turi abarinzi b’umutungo twahawe (1Abakorinto 10:26)

ubutunzi ntabwo arii isoko yo kwizera, ahubwo Imana niyo soko yo kwizera kwacu (Luka 12:34)

Muri macye gushaka ubutunzi ni byiza kandi bifite umumaro ukomeye mu kuzamura ubwami bw’Imana kuko amafaranga arakenerwa mu kwamamaza no kubwiriza ubutumwa bwa Yesu Kristo ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye. naho ubukene ni icyorezo gishobora kwangiza imitekerereze ya muntu bityo akaba yateshuka inzira nziza yo kunezeza Imana.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?