Eritereya akarengane gakorerwa abakirisitu(...)

Kwamamaza

agakiza

Eritereya akarengane gakorerwa abakirisitu kariyongereye


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-07-25 06:11:17


Eritereya akarengane gakorerwa abakirisitu kariyongereye

Abakirisitu bo muri Eritereya bahangayikishijwe n’akarengane bakorerwa n’abayobozi kuko bafata abakirisitu bakabafungira ahantu h’ibanga hatazwi kugirango babace intege be gukomeza ibikorwa by’ivugabutumwa.

Hashize imyaka 15 ubuyobozi bwa Eritereya bushyizeho itegeko ryo gufunga amatorero ya gikirisitu akora ibikorwa byivugabutumwa kubera impamvu za politike aho kuba impamvu z’iyobokamana nyuma yuko bari bamaze kubona ko amatorero ya gikirisitu ari kuzamura umubare w’abayagana ku buryo bushimishije nkuko byatangajwe na Greg Musselman wo mu muryango wo muri Canada Voice of the Martyrs Canada.

Abayobozi bahagaritse ibikorwa by’ivugabutumwa kuko batinyaga ko byagira uruhare mu guteza umutekano muke ndetse no kuyoborwa n’abanyamerika bikabateza ibibazo byinshi. Abakirisitu benshi bafungiwe muri za kontineri, abandi bafungirwa mu bigo bifungirwamo abasirikare biri abantu hatandukanye mu gihugu. Abakirisitu benshi bahisemo guhunga igihugu cyabo bitewe n’akarengane bakorerwa n’ubuyobozi bwa Eritereya.

Mu minsi ya mbere abakirisitu bateraniraga mu mazu mu rwego rwo kwirinda kugirirwa nabi n’inzego z’umutekano ariko inzego z’umutekano zimaze kubimenya zihita zihagarika ibikorwa by’ivugabutumwa bikorerwa mu mazu.

Abayobozi b’itorero ry’abaorutodoxe nabo batangiye kwibasirwa nubwo bo bari baremerewe gusenga nyuma yo kugaragaza ko bitandukanyije n’akarengane gakorerwa abakirisitu, bituma batumvikana n’ubuyobozi bwa Eritereya.

Mu minsi yambere akarengane kakorwaga mu buryo bukabije. Hari ukwezi abakirisitu barenga 100 batawe muri yombi na guverinoma. Abakirisitu bisanga bafungiwe mu tuzu dutoya ahantu h’ibanga, abandi bagafungirwa muri kontineri, bakicwa n’ubushyuhe bwinshi mu gihe cy’izuba n’ubukonje bwinshi mu gihe cy’imbeho ya nimugoroba.

Abakirisitu benshi bafunzwe bazira imyizerere yabo bakoreshejwe imirimo y’ingufu kandi byatumye insengero nyinshi zifunga imiryango mu myaka 15 ishize.
Nubwo bimeze gutya ariko abakirisitu muri Eritereya bakomeje gukomera ku myizerere yabo ndetse n’umubare w’abakizwa ugenda wiyongera.

Infochretienne.com
[email protected]

Ibitekerezo (1)

ndayisaba odette

25-07-2017    08:17

ndashimye abakristu bomuri eritereya bemera bagatotezwa mugabo ntibave kumana Imana ibandanye kubaha inguvu zokunesha nukwihangana amen.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?