Eritereya: Abakirisitu bamaze imyaka 15(...)

Kwamamaza

agakiza

Eritereya: Abakirisitu bamaze imyaka 15 bakorerwa akarengane gakomeye


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-06-12 08:55:28


Eritereya: Abakirisitu bamaze imyaka 15 bakorerwa akarengane gakomeye

Ukwezi kwa Gicurasi muri Eritereya kwakomereye abakirisitu cyane bitewe nuko akarengane kabakorerwa kiyongereye.

Muri Mutarama 2017 Papa Francois yavuze ku karengane gakorerwa abakirisitu, avuga ko guhera mu mwaka wa 2002 abakirisitu batangiye gutotezwa cyane bazira imyizerere yabo. Perezida wa Eritereya Issayas Afewerki yagaragaje ko abavuga ko iki gihugu nta demokarasi ihari bajya kubivuga ahandi agaragaza ko nta karengane kahabera.

Bimwe mu bikorwa bigaragaza akarengane gakorerwa abakirisitu muri Eritereya, harimo abagabo 6 n’abagore 4 batawe muri yombi baragafungwa babasanze mu masengesho. Abandi bakirisitu batawe muri yombi barafunwa babasanze mu mazu yabo, abandi babasanga mu materaniro mu bice byo mu cyaro nabo barafungwa.
Mu bafunzwe harimo n’umugore wafunganwa n’umwana we w’imyaka 3. Abakirisitu arenga 79 babujijwe gukora ubukwe.

Umuryango wa gikirisitu Cristian Solidarity Worldwide watangaje ko abakirisitu barenga 3000 bafunzwe abenshi muri bo bari abaporotesitanti.
Uyu muryango uvuga ko abakirisitu bakorerwa iyicarubozo mu mazu y’imbohe aho bafungirwa, kuko bafungirwa ahantu hatari ahantu ho gufungira abantu, muri za kontineri ahantu h’ubushyuhe bukabije bikabagiraho ingaruka zikomeye.

Umugore umwe yatanze ubuhamya bw’uburyo bafungiwe ahantu mu byatsi mu rwego rwo kubabuza kwita ku bana babo. Raporo zashyizwe ahagaragara zigaragaza ko abakirisitu benshi bapfuye bazira iyicarubozo bakorerwaga nyuma yo kwanga kubaha ubuvuzi bw’ibanze badahinduye imyizerere yabo.

Dawit wahunze ubu bugizi bwa nabi avuga ko muri Eritereya nta tegeko na rimwe ryamurengeraga, ndetse nta butabera yahabonaga avuga ko ariyo mpamuv yamuteye guhunga iki gihugu kuko akenshi yafungwaga azira ko ari umukirisitu. Avuga ko abakirisitu bose muri Eritereya baba bafite ibyago byinshi byo kujya mu nzu y’imbohe.

Dogiteri Berhane Asmelash nawe yavuze ko Eritereya akarengane gakorerwa abakirisitu kamaze kurenga urugero, kuko abakirisitu benshi bari mu nzu y’imbohe, agereranya Eritereya nka Koreya y’amajyaruguru muri Afurika.

Elsa nawe yakubiswe n’abashinzwe umutekano kugeza apfuye azira imyizerere ye, imyaka ibiri ishize abakirisitu bararenganyijwe ku buryo bukabije cyane.

Infochretienne.com
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?