Ebyiri mu ndirimbo zizaba zigize Alubumu(...)

Kwamamaza

agakiza

Ebyiri mu ndirimbo zizaba zigize Alubumu nshya y’umuhanzi Israel Mbonyi zamaze kujya hanze


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-06-08 05:51:04


Ebyiri mu ndirimbo zizaba zigize Alubumu nshya y’umuhanzi Israel Mbonyi zamaze kujya hanze

Kuri ubu umuhanzi Israel Mbonyi amaze gushyira hanze indirimbo ze ebyiri zizaba zimwe mu zigize Alubumu ye nshya arimo gutegura. Izi nazo zikaba zatangiye kuvugisha bamwe kubera ubutumwa buhembura imitima nk’uko byakunze kugenda no ku zazibanjirirje.

Indirimbo ebyiri uyu muhanzi amaze gushyira hanze ni iyo yise ’’Sinzibagirwa’’ n’indi yitwa ’’Ku marembo y’ijuru’’ zije zari zitegerejwe na benshi kubera ukuntu umwaka ushize asa n’uwihariye imbaga nyamwinshi y’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana hano mu Rwanda,aho uwavuga ko indirimbo ze zaba zarabaye mu za mbere kumvwa na benshi mu ngeri zirandukanye ataba abeshye.


Israel Mbonyi

Izi ndirimbo zatumye uyu muririmbyi amenyekana cyane kubera ibihangano bye bamwe bemezaga ko bifite umwimerere, bikanatuma akunda gutumirwa mu bitaramo bitandukanye, ku buryo abantu benshi mu bateguraga ibitaramo yewe kugeza n’ubu yakomeje kuza mu b’imbere gutekerezwaho, nubwo rimwe na rimwe byagiye bigorana kumubona, bigatuma ibyo kumutumira n’icyo bisaba bitavugwaho rumwe.

Israel Mbonyi aganira na Agakiza.org yavuze ko izi ndirimbo ari zimwe mu zizaba zigize Alubumu ye nshya arimo gutegura izaba yitwa ’’Intashyo’’. Yagize ati «Izi ndirimbo uko ari ebyiri zizumvikana kuri Alubumu nshya ndi gutegura, izaba yitwa INTASHYO. Ndetse mu minsi mikeya hari iyindi yenda kuza yitwa HARI UBUZIMA ndararikira abantu kuzafashwa n’ubutumwa buri mo.’’


Israel Mbonyi

Mbonyi akomeza avuga ko iyi Alubumu izarangira muri uku kwezi kwa gatandatu kuburyo mu kwezi gutaha kwa Nyakanga izaba iri hanze abantu bashobora kuyibona, hanyuma mu mezi make ari imbere ngo akazamenyesha abakunzi b’ibihangano bye igihe igitaramo cyo kuyishyira ku mugaragaro kizabera.

Islael Mbonyi ni umuririmbyi ufite umwihariko mu kwandika,ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze bukaba bwarabaye kimwe mu byamuhesheje kwigarurira imitima y’abantu benshi kandi mu gihe gito. Uyu muhanzi yumvikanye mu matwi ya benshi cyane ubwo yari mu masomo ye mu gihugu cy’Ubuhindi ariko ubutumwa yanyujije mu ndirimbo ze bukaza kumutanga kwambukiranya imipaka, bigatuma ubwo yagarukaga mu Rwanda yarakiranywe yombi kubera amatsiko menshi y’abumvaga ibihangano bye batamuzi, bakaza kubihamya mu gitaramo cye cya mbere yakoreye kuri Hoteli Serena kuko hamubanye hato kuburyo hari n’abavugaga ko yari akwiye gutegura ahantu hagutse hatuma yakira abantu benshi cyane.

Niyondora Vedaste Christian @Agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?