ESE KOKO UWAKIJIJWE NTABIVAMO Igice cya(...)

Kwamamaza

agakiza

ESE KOKO UWAKIJIJWE NTABIVAMO Igice cya 2


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-06-28 12:03:53


ESE KOKO UWAKIJIJWE NTABIVAMO Igice cya 2

Abaheb 10:38-39 Umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera ariko nasubira inyuma umutima wanjye ntuzamwishimira. Ariko twebweho ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke ahubwo dufite kwizera ngo tuzakize ubugingo bwacu.
Mu gice kibanza twibukiranije ko impamvu ikura umuntu mu bana ba Satani akaba umwana w’Imana ariyo yitwa kwizera iyo uyitakaje utakaza n’ayo mahirwe, Muri icyo gice kandi twabonye ko impamvu itera abantu kuvuga ko uwakijijwe atabivamo iramutse ari ukuri no gukizwa bitashoboka, kuko abantu bose bavuka bari munsi y’iteka ry’Imana rivuga ko Bose bakoze ibyaha ntibashyikire ubwiza bwayo, n’ubwo bihinduka urubanza kuri bo iyo bakuze bakanga kwakira ubutumwa bubakuraho urwo rubanza.

Muri iki gice dusomye undi murongo (Abaheb 10:38-39), nawo utwibukije ko umukiranutsi w’Imana iyo asubiye inyuma umutima w’Imana utamwishimira, ndetse umwanditsi yakomeje avuga ko twe tutagomba gusubira inyuma kuko bizana kurimbuka ahubwo tugomba kugundira Kwizera tukazakiza ubugingo bwacu.
Benedata, Uyu mukiranutsi uvugwa hano, si ugikora ibyaha nkana, ahubwo ni uwakijijwe kubwo Kwizera akakira agakiza gatangwa na Yesu, Umuntu rero akizwa kubwo Kwizera ijambo ry’Imana kandi tubonye ko kutizera bimuhesha gusubira inyuma kuzana kurimbuka, niyo mpamvu dukwiriye kuba maso ntitwemerere ubu butumwa butubwira ko uwakijijwe atabivamo ko butwinjiramo, kuko Bibiriya iduhamirije ko bishoboka gusubira inyuma ndetse iyo utagarukiye hafi byakuzanira no kurimbuka.
Umwami Yesu mu nyigisho ze yakunze kugereranya umukristo n’ishami riri ku muzabibu ari wo Yesu nyirizina, muri aya magambo ati “Ndi umuzabibu w’ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira…Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho, … iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto. (Yoh15:1-2)

Yesu atugaragarije ko ishami ryose riterera Imbuto muri we rihwanyurwa kandi yakomeje asobanura ko iyo rihwanyuwe haba hasigaye kuma rigashyirwa mu muriro.
Reka dusoze tureba icyo Yesu avuga ku ngaruka zo gusubira inyuma, Dusome muri Luka11:24-26 “Dayimoni iyo avuye mu muntu, azerera ahadafite amazi ashaka uburuhukiro, akabubura akavuga ati ‘Reka nisubirire mu nzu yanjye navuyemo.’ Yagerayo agasanga ikubuye kandi iteguye, akagenda akazana abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi, bakinjira bakayibamo. Nuko ibyo hanyuma by’uwo muntu bikarusha ibya mbere kuba bibi.”

Mwenedata mukundwa, Niba uzi neza ko uhagaze ijambo ry’Imana riguha inshingano yo kwirinda ngo utagwa, kandi iyo biza kuba bidashoboka cyangwa ntacyo bitwaye nta mpamvu yari gutuma handikwa aya magambo hose aduhugurira kuba maso no kwirinda, ariko kuko Yesu atubwiye ko ubuzima bw’umuntu wagarutswemo na Dayimoni wari waramuvuyemo buba bubi, irinde rero kandi ube maso kubw’ibyo, kuko bitabaye ibyo nta kiba gisigaye keretse gutegerezanya ubwoba gucirwa ho iteka, no gutegereza umuriro w’inkazi uzarya abanzi b’Imana (Heb10:26-27).

Murakoze Théophile DUSABEYEZU.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?