Dufatanyije gufasha abatishoboye,twasana(...)

Kwamamaza

agakiza

Dufatanyije gufasha abatishoboye,twasana imitima ya benshi.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-12-06 03:55:03


Dufatanyije gufasha  abatishoboye,twasana imitima ya benshi.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2017 kuva saa tatu za mugitondo kugeza saa sita(12h00), ku rusengero” King Jesus Faith Church Rwanda” ruri mu mudugudu wa Mubuga ya mbere, Dorcas Legacy Organization yateguye igikorwa cyo kuremera abatishoboye bo mu kagari ka Masoro,umurenge wa Ndera ho mu karere ka Kicukiro.

Dorcas Legacy Organization ni umuryango wa Gikristo ufasha abatishoboye barimo: abapfakazi,abatandukanye n’abo bashakanye,ababyariye iwabo,abana b’abakobwa barera barumuna babo bakabafasha kubona ibikoresho nkenerwa mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Umuryango Dorcas Legacy Organization ushishikariza abantu bose bafite umutima utabara gufasha abo batishoboye kubona ubwishingizi mu kwivuza(Mituel de Sante),imyambaro,ibiribwa,ibikoresho by’isuku,ibikoresho by’ishuli ku bana babo,kubabonera imashini zidoda imyenda n’ibindi.

Uyu muryango kandi ukaba usaba abumva bafite umutima wo gufasha no kubashyigikira muri iki gikorwa cy’urukundo kuza kwifatanya nabo kuri uriya munsi wavuzwe haruguru cyangwa utabasha kuhagera ukaba wakohereza ubufasha bwawe.
Ku bindi bisobanuro wahamagara Kamanzi Francoise kuri nimero zikurikira:0788525265 cyangwa 0725966157

Dufatanye gukora umurimo w’Imana nk’uko, Ijambo ry’Imana ribidukangurira: Yakobo 1:27

Bagira igihe cyo kwirirwa basenga


Nyuma yo kwigisha bishira mu matsinda yo kwiteza imbere

Abakijijwe barabatizwa

Bahabwa inyigisho z’ isanamitima

Bamwe muribo batangiye kwigishwa imyuga

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?