Dufatanye gusengera abo muri Koreya y’Amajyaruguru

Kwamamaza

agakiza

Dufatanye gusengera abo muri Koreya y’Amajyaruguru


byanditswe na: Ubwanditsi     2019-09-26 11:03:31


agakiza

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi batuye mu bihugu bitandukanye ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’ubutumwa bwiza, tugiye gusengera abatuye muri Koreya y’Amajyaruguru.

Igihugu cya Niger gifite abaturage 25.098.000 ururimi ruhurirwaho na benshi rwitwa igikoreya (Korean), ibijyanye n’imyemerere, Abakristu ari 1.60%

Ibyo bizera

Abaturage bo muri Koreya y’Amajyarugu bamwe ni abayoboke b’idini yitwa Budisime (Buddhism) naho abandi basenga ibigirwamana, abadayimoni naho abandi basenga imyuka y’abakurambere babo.

Abakoreya bizera ko iyo abantu bagize umuryango wabo bapfuye, bakomeza kubana nabo mu buryo bw’umwuka. Niyo mpamvu iyo umugabo wo mu muryango wabo apfuye babifata nkaho nubundi akiri umuyobozi w’urugo, bityo mu gihe bahuye n’ ikibazo gikomeye baramwiyambaza mu buryo bwo gusenga imyuka y’abantu bapfuye ngo baze babarwaneho.

Imibereho y’abatuye Koreya y’amajyaruguru

Nyuma y’umwuzure, Koreya y’Amajyaruguru ikunda guhura n’ikibazo gikomeye cyo kubura ibiribwa. Abantu bamwe bategekwa kurya ibyatsi cyangwa imizi y’ibiti kugira ngo babashe kubaho.

Guverinoma ya Koreya y’amajyaruguru igenzura cyane idini ya gikristo (Christianity) kandi indirimbo zihimbaza imana nazo usanga zidahabwa agaciro muri iki gihugu, niyo mpamvu hakenewe ubwisanzure buhagije.

Ibyifuzo byo gusengera
• Gusenga kugirango itegeko risubiza inyuma ijambo ry’Imana, muri Koreya ya ruguru rihinduke maze abakristo bisanzure.
• Gusenga kugirango ubukristo bwinjire mu mitima y’abatuye Koreya y’Amajyaruguru.
• Gusenga kugirango inzugi zo muri Koreya ya ruguru zifunguke hanyuma abavugabutumwa bwa Kristo.
• Gusaba Imana kurinda umubare muto w’abakristo bari muri Koreya y’Amajyaruguru.
• Gusaba Imana ngo ikomeze kugirango ihe abizera bo muri Koreya y’amajyaruguru imbaraga zo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Source: Joshua project.net

Ibitekerezo( 24 24 24 24 24 24 24 24 24 24 24 24 24 24 24 24 24 24 24 24 24 24 24 24 )

Nyirabatesi godelive

22-10-2015    03:13

Imana ishimwe ko byo yakoze.

######

22-10-2015    12:04

IMANA IKOMEJE KUBANA NAMWE KUMUGARAGARO,NISHIMWE KUKO ITAZIREGA IKOZA ABAKOZI BAYO ISONI.

Tuyisenge

29-09-2016    04:52

Yewe aba bantu ni abo gusengerwa kabisa!

claire

3-11-2016    04:22

urakoze Adolphe kubwiyo nkuru nziza uduhaye

JEAN PIERRE BANGAMWABO

17-11-2016    06:17

Nubwo abo bene data bari gutotezwa nibakomere umuhate wabo suwubusa ku mana, babikiwe ingororano nyinshi ! KU ITARIKI 06/11/ 2016 ABANYESHURI BARANGIJE ISHURI RYIGISHA MISSIOLOGY BATURUKA MU MA KAMINUZA ATANDUKANYE BARANGIJE AMASOMO YABO! ABO BENE DATA NIBAHUMURE NTABWO TUZAPFIRA GUSHIRA TUZAKOMEZA KWAMAMAZA UBUTUMWA BWIZA BWA CHRISTO, TURABASHIMIYE IMANA IKOMEZE KUBARINDA.

Dole

18-11-2016    02:57

Birababaje cyane, ariko kdi bibiliya hari icyo ibivugaho. Tube maso, dusenge cyane kdi dusabirane nk’abera, kuko turi gusohora mu bihe bitoroshye.

Grace

5-04-2017    04:58

Satan arakora ibishoboka ngo arimbure benshi! Nyamara abo ashaka kurimbura nibo Yesu yamfiriye aranazukira. Dawidi yaravuze ngo niba imfatiro zisenyutse, umukiranutsi yakora iki? Nahajye nawe twakijijwe ko turekera kubyihererana, tugasenga ndetse tukamenyesha abandi Christ, umucunguzi w’isi yose. Niwe byiringiro by’ubwiza kandi niwe utanga ubugingo ndetse bwinshi.

Frere NYANDWI MUGISHA Cassien

16-05-2017    03:55

Mumenye ko Abantu bose batazakizwa dukurikije Ijambo riri muri Matayo 7: 13-21

Darren

5-06-2017    02:17

Bene data mwongere ibikorwa bya Marketing kuko mbona abasoma amakuru kuri uru rubuga bakiri bake.Erega Satani ntashaka ko abantu bamenya ukuri!

NSANZIMANACLAVER

1-09-2017    07:26

MFITE,UMUHAMAGAROWOGUSENGA,NOKUBWIRIZA,IMBOGAMIZIMWE,NUKUMENYAINDIMI,MUDUSENGERETUBONEUBURYO,MERCI

| 1 | 2 | 3 |

Tanga igitekerezo

HABA HARI ICYEMEZO UFASHE NYUMA Y'UBU BUTUMWA ?