Dufatanye gusengera abitwa Oromo bo muri(...)

Kwamamaza

agakiza

Dufatanye gusengera abitwa Oromo bo muri Etiyopiya


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-04-21 07:59:56


Dufatanye gusengera abitwa Oromo bo muri Etiyopiya

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi batuye mu bihugu bitandukanye ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’ubutumwa bwiza, tugiye gusengera abantu bitwa Oromo bo mu gihugu cya Etiyopia.

Igihugu cya Etiyopiya gifite abaturage 6.859.000 indimi zihurirwaho na benshi zitwa Oromo na Western. kubijyanye n’iyobokamana, Isilamu niyo ifite abayoboke benshi ku kigero cya 80% mu gihe Abakristu ari 5%

Ubuzima n’amateka by’ubwoko bwa Oromo:

Ubwoko bwa Oromo bukomoka kuri Barentu. Mu kinyejana cya 16 bari bagizwe n’amoko atanduknye: Ania, Ala, Nole, Jarson na Babile bakaba bari batunzwe n’umwuga w’ubuhinzi. Nole na Babile bakunze kwivanga n’abatuye Somaliya.

Uko babayeho:

Oromo ni ni abantu bakundana ndetse bakira abashyitsi cyane. Abenshi ni abahinzi kandi bakunze kuba bafite ibigega byinshi.

Ibyo bizera:

Abenshi mu bwoko bwitwa Oromo ni abayoboke b’idini ya Islamu ariko hari n’abandi bagira imyizerere yabo bitewe n’ubwoko bakomokamo. Ikindi kandi hari abamaze kumenya Kristo n’ubwo bafite inzitizi ariko bakomeje urugendo.

Ibyo bakeneye:

Abakristo bo muri Etiyopia bakeneye uburenganzira busesuye bwo gutambutsa ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ndetse no kongera umubare w’abakizwa.

Ibyifuzo byo gusengera:

Gusengera Oromo bo muri Ethiopia bakagerwaho n’ibyanditswe byera.
Gusaba Imana ikohereza abakozi bayo mu gihugu cya Etiyopia bakayikorera.
Gusenga kugirango Imana ikuze itorero ryo mu gihugu cya Etiyopiya.

Gusaba Imana igafungura imitima ya Oromo kugirango babashe kwakira ubutumwa bwiza.

Source: joshuaproject.net

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?