Dufatanye gusengera aba Persian bo muri(...)

Kwamamaza

agakiza

Dufatanye gusengera aba Persian bo muri Iran


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-12-30 05:52:39


Dufatanye gusengera aba Persian bo muri Iran

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi batuye mu bihugu bitandukanye ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’ubutumwa bwiza, tugiye gusengera abapersian bo mu gihugu cya Iran.

Igihugu cya Iran gifite abaturage 37.193.000 ururimi ruhurirwaho na benshi rwitwa Persian, Iranian, ibijyanye n’iyobokamana, Isilamu niyo ifite abayoboke benshi ku kigero cya 97.30% mu gihe Abakristu ari 2.00%

Amateka y’abantu batuye igihugu cya Iran
Aba Persian ni abantu bakize, bagira umuco wo kubaha no kwiyubaha, bishimira kuba mu buzima bukize. Ubuvanganzo, ubugeni, imibare n’ubumenyi ni byo bintu bakunda kwibandaho mu buzima bwabo.

Mu mateka yabo, abapersian bayobowe n’abami kugeza mu mwaka wa 1970, ubwo umwami Shah uheruka kubayobora yakurwaga ku butegetsi n’imyigaragambyo y’abaislamu. Kugeza ubu Iran ni igihugu kiyobowe n’abahagarariye idini ya Islamu.

Uko babayeho
Abantu benshi bo mu gihugu cya Iran bavuye mu gihugu cyabo bitewe n’imyivumbagatanyo ishingiye ku myemerere. Kugeza ubu abenshi baba ahantu hatandukanye ku isi ariko ahanini usanga abenshi batuye bihugu nk’Ubudage, Ubwongereza na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ibyo bizera
Aba Persian hafi ya bose bavukira mu miryango y’abaislamu bityo bagakura bizera intumwa Mohammedi. Bitewe n’uko Islamu ariyo bakuriramo biragoye kugirango imitima yabo ibashe kuba yagira irindi dini ibasha kuyoboka. Icyakora kugeza ubu hari abantu bafite inzara yo kumva Imana nyakuri n’urukundo rwayo yerekaniye muri Yesu.

Ibyo bakeneye
Ntibyoroshye kubwiriza ubutumwa bwiza mu gihugu cya Iran cyangwa se kuganiriza abantu baho ibyerekeranye n’indi myemerere bitewe n’uko bihanirwa n’amategeko y’icyo gihugu. Bamwe mu baturage baho bamaze kumenya Yesu kristo kandi usanga bamwe bakeneye kumenyekanisha Kristo bintuze kuri televiziyo za Gikristo. Muri macye bakeneye uburenganzira bwo kumenyekanisha Kristo.

ibyifuzo byo gusengera
Gusengera aba Persian bakabasha kugerwaho n’ibyanditswe byera

Gusengera aba Persian bamaze kwakira Yesu Imana ikabarinda akarengane

Gusengera amatorero ya gikristo akabona ubwisanzure mu gihugu cya Iran

Gusengera abizera bo muri Iran kugirango Imana ibahe imbaraga zidasanzwe zo kumenyekanisha Kristo.

source: joshuaproject.net

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?