Dufatanye gusengera aba Persian bo mu gihugu(...)

Kwamamaza

agakiza

Dufatanye gusengera aba Persian bo mu gihugu cya Iran


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-03-06 06:23:43


Dufatanye gusengera aba Persian bo mu gihugu cya Iran

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi batuye mu bihugu bitandukanye ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’ubutumwa bwiza, uyu munsi twiyemeje gusengera ubwoko bwitwa Persian mu gihugu cya Iran.

Iran ni igihugu gifite abaturage 37,193, 000 indimi zihuriweho na benshi ni Persian na Iranian ku byerekeranye n’imyemerere, umubare munini w’abatuye iki gihugu ni abayoboke b’idini ya Isilamu ku kigero kingana 97.30% naho abakristo ni 2.00%

Uko babayeho
Abantu bo mu gihugu cya Iran baharanira gusa neza, abakire bo birumvikana kugaragara neza ariko n’abacyene bagerageza uko bashoboye kose bakambara imyenda idoze neza kandi iriho imitako igezweho.

Bitewe n’uko Iran ubuyobozi bwabo bushingiye ku idini ya Islamu, abagore baho bategetswe gupfuka cyangwa guhisha umutwe ndetse no kwambara amakanzu maremare muri macye bambara bikwije.

Ku bijyanye n’imyidagaduro, abantu bo mu gihugu cya Iran bakunda umuziki, kubyina, imikino itandukanye n’ibindi bibahuriza hamwe. bakunda kandi guseka mbese bakunda gukina komedy zituma baseka bakanezerwa.

Ibyo bizera
Kuva kera kose, abatuye igihugu cya Iran abenshi ni abayoboke b’idini ya Islamu byabinjiye mu mitima. N’ubwo bamwe bemera intumwa Mohammed, hari n’ikindi gice cy’abantu biyemeje gukurikira indi myemerere n’ubwo bitaboroheye bitewe n’ubuyobozi bwa Leta bushingiye ku idini ya Islamu ariko bafite inzara n’inyota byo kumenya Imana y’ukuri n’urukundo rwayo yagaragarije mu mwana wayo.

Ibyifuzo byo gusengera

Gusengera ibyanditswe byera bikagera ku ba Persian bo muri Iran.
Gusengera umutekano w’aba Persian bamaze kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza.
Gusengera ubwisanzure bw’amatorero mu gihugu cya Iran.
Gusaba Imana ikohereza abamisiyoneri mu gihugu cya Iran.

Source: joshuaproject.net

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?