Dufatanye gusengera Afghan bo muri Afghanistan

Kwamamaza

agakiza

Dufatanye gusengera Afghan bo muri Afghanistan


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-04-13 07:54:17


Dufatanye gusengera Afghan bo muri Afghanistan

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi batuye mu bihugu bitandukanye ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’ubutumwa bwiza, tugiye gusengera Afghan bo muri Afganistan.

Igihugu cya Afghanistan gifite abaturage 10.246.000 ururimi ruhurirwaho na benshi rwitwa Dari, ibijyanye n’iyobokamana, Isilamu niyo ifite abayoboke benshi ku kigero cya 99.99% mu gihe Abakristu ari 0.01%

Uko babayeho:

ubu bwoko bwitwa Afghan bugira umuco wo kwakira neza abashyitsi aho babatekera ifunguro ryiza ryitwa “osh” ritegurwa n’abagabo rikaba rigizwe n’umuceri, inyama zitukura n’ibindi bihingwa bitandukanye harimo ibikomoka ku ngano, yogurt ndetse n’icyayi.

Afghan kandi bakunda ubuvanganzo kuko mu bitaramo usanga bibanda cyane ku mivugo, ibiganiro mbwirwaruhame,imbyino. Bakunda kandi kugira umurimbo aho usanga abagabo baho mu birori baba bambaye imyenda idoze neza cyane.

Ibyo bizera:
hafi ya bose, aba Afghan ni abayoboke b’idini ya Islamu, benshi ni Sunni Muslims naho abandi ni Ismaili Shia Muslims bibera mu bice by’imisozi. Ubu bwoko kuva bavutse, mu bugimbi , bashyingiwe batozwa kuvuga amasengesho kugeza igihe bapfiriye.

Ibyo bakeneye:
Bitewe n’uko umubare munini cyane w’abatuye Afghanistan ari abayoboke b’idini ya Islamu, hakenewe impinduka kugirango ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bubagereho bakizwe bazabashe guhabwa ubugingo buhoraho.

Ibyifuzo byo gusengera:

Gusaba Imana ikagarura amahoro muri Politike y’igihugu cyaAfghanistan.

Kwinginga Imana ikohereza abakozi bayo bazi kwigisha mu rurimi rwitwa Dari rukoreshwa muri Afghanistan.

Gusenga kugirango haboneke amafaranga yo kugaburira abashonje bitewe n’intambara mu gihugu cya Afghanistan.

Source: www.joshuaproject.net

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?