Dore uburyo bwagufasha kwihanganira ingaruka(...)

Kwamamaza

agakiza

Dore uburyo bwagufasha kwihanganira ingaruka zatewe na covid-19


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-05-06 05:51:59


Dore uburyo bwagufasha kwihanganira ingaruka zatewe na  covid-19

Icyorezo cya coronavirus cyakoze ku bantu benshi. ntabwo aria bantu ku giti cyabo bakeneye kwihangana cyangwa kwihanganishwa ahubwo ni ibihugu, ibigo bitandukanye,amashyirahamwe, amadini n’amatorero ndetse n’imiryango yabuze ababo. N’ubwo bimeze bityo nk’abakristo ni igihe cyo gushyira mu bikorwa ingamba zo kwihangana.

Muri iyi minsi twese dutangiye kwibaza ibibazo bijyanye n’igihe kizaza. Byinshi muribi bibazo bishingiye ku kwihangana. Ni gute dushobora kwihangana mu gihe twatakaje akazi kacu, abantu bacu, guhura n’ubukene n’ibindi.

Birumvikana ko kwihangana ari ingeso nziza idateje ikibazo, mu buzima duhura na byinshi bimwe biratuzamura hejuru, ibindi bikadukubita hasi ariko mu bihe nk’ibi dukeneye guhaguruka. Utekereze ko umukinnyi w’umupira iyo akomeretse cyangwa akavunika arihangana agashyiramo agatege kugirango arangize isiganwa rye niko natwe dukwiye kwitwara.

kwihangana bigomba kwigaragaza kuko nyuma y’ikibazo icyo ari cyo cyose dukeneye gusuzuma ibyabaye nibyo dushobora kubyigiraho. Mubyukuri, kwihangana bishobora kuba byibuze gutekereza ku byabaye byaba ngombwa aho twitwaye nabi tukihana.

ni muri urwo rwego tugiye kurebera hamwe ingamba zadufasha kwihanganira ibibazo twatejwe na covid-19:

Icya mbere ni ukugira ibyiringiro. Ibyiringiro ni ngombwa kuko nyuma yo gukubitwa hasi bikomeye biba ari ngombwa kwiringira kubyuka. Ibyiringiro nimwe mu mico ikomeye yo kwizera kwa gikristo (1 Abakorinto 13:13). Ibyiringiro byizewe kandi bitajegajega biva mu gushyira kwizera kwacu ku Mana, muri Kristo, watsinze ibibi byose.

Icya kabiri, hagomba kubaho kuringaniza hagati yo gukomera (toughness) no guhinduka ujyana n’igihe ugezemo (flexibility). Gukomera biragaragara ko ari ngombwa ariko abantu bakomeye barashobora kumenya ko hari aho dukeneye guhinduka tukajyana n’igihe tugezemo. Kugirango ukire ikibazo ukenera gukweduka mbere yo gusubira kumiterere yacu yambere mugihe ikibazo kirangiye.

Icya gatatu, hagomba kubaho kuringaniza ubwigenge (independence) no kwishingikiriza (dependance). Biragoye kwihanganisha umuntu umaze gufata icyemezo ko azatsindwa urugamba. kwihangana biroroshye cyane niba hari umuntu uhari wagufasha kugera ikirenge mu cye. Numva ko imwe mu nshingano zingenzi z’itorero cyangwa umuyobozi w’itorero ari ukugerageza gufasha abantu gutera intambwe igana imbere nyuma yo gukubitwa n’ubuzima. Nyuma y’ibyo, uwadufasha twese ni Imana ubwayo.

Ku bw’ibyo kwihanganira ibikomeye ni urufunguzo rw’ubuzima bwiza kandi nk’abakristo dukwiye gufatira urugero kuri Kristo Yesu wemeye kwihanganira urupfu rubi riko hamwe no kwihangana yarazutse ajya mu ijuru mu bwami bw’Imana bityo dusabe Imana kudushoboza.

Source: www.Christiantoday.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?