Dore uburyo bwagufasha kurwanya ibyuya(...)

Kwamamaza

agakiza

Dore uburyo bwagufasha kurwanya ibyuya birenze urugero


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-05-13 08:35:11


Dore uburyo bwagufasha kurwanya ibyuya birenze urugero

Ubusanzwe kubira ibyuya ntabwo ari bibi kuko ni uburyo umubiri ukoresha usohora imyanda, ariko haba igihe ibyuya biba byinshi cyane byibanda kugaragara mu bice bitandukanye by’umubiri nko mu kwaha, mu biganza, kubirenge ndetse no mu maso. Icyo gihe bishobora kuba ubwabyo ari uurwayi ariko habaho umuti ubivura.

Ibyuya birenze urugero birabangama kuko akenshi bigira impumuro mbi, ikindi kandi byanduza imyenda kuko hari n’ubwo ushobora kumesa bikanga kuva mu myenda,mu by’ukuri usanga bitarebeka neza.

Kubira ibyuya byinshi (hyperhidrosis)

Kubira ibyuya byinshi cyangwa hyperhidrosis bigira ingaruka hagati ya 1 na 3% by’abaturage. Bigaragazwa no kubira icyuya cyinshi gitangwa n’imvubura zitwa (glande sudorale eccrines). Muri rusange, bitanga ibyuya byo mu kwaha, ibirenge ibyuya bitemba biva mumaso no mu ijosi.

Hashize imyaka myinshi abaganga bavumbuye inking zibasha kurwanya iki kibazo urwo rukingo rwitwa (Botox) uyu muti wabashije kugirira abarwayi benshi umumaro bari barembejwe no kubira ibyuya byinshi.

Ese ibyuya bikabije biterwa n’iki?

Kubira ibyuya bikabije bigabanyijemo ibice bibiri: hari ibyuya bisanzwe ibi bkunze kugirwa n’abantu benshi ariho umuntu abira ibyuya mu kwaha, mu biganza, ku birenge no mu maso n’ahandi hantu hatandukanye. Kugeza ubu nta busobanuro bwimbitse buhari ku mpamvu itera ibi byuya ariko ikizwi ni uko biterwa n’imiterere y’uturemangingo tugize umubiri.

Byongeye kandi habaho ibyuya bikabije ariko rusange, ibi bishobora guterwa n’indwara zitandukanye zandura nk’igituntu n’izindi. Ariko hari ibindi bitera ubu burwayi harimo gucura (menopause) kuko imisemburo y’umubiri iba itgikora nka mbere, umubyibuho ukabije cyangwa gufata imiti igira ingaruka zo gutera umubiri kubira ibyuya.

Ni gute bavura ibyuya bikabije?

Mu by’ukuri mu rwego rwo kuvura iyi ndwara yo kubira ibyuya bikabije abaganga bakoresha umuti witwa Botox bakawukoresha nk’urukingo. Uyu muti winjira mu mubiri ukanjya mu mvubura zikora ibyuya maze ukagabanya ubushobozi bwawo bwo gukora ibyuya bityo umubiri ukagubwa neza.

Muri macye kubira ibyuya bikabije ni uburwayi ariko buvurwa bugacyira bityo umuntu ntakwiye guhera mu bwigunge kuko ibyuya bikabije bibangamira umuntu bityo ubonye ukomerewe wakwivuza kuko roho nzima itura mu mubiri muzima.

Source: www.esantemagazine.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?