Dore impanuro Pastor Lief Agnestrand yagejeje(...)

Kwamamaza

agakiza

Dore impanuro Pastor Lief Agnestrand yagejeje ku bakristo ba ADEPR Nyarugenge nka paruwasi yabyaje ubutumwa bwiza


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-08-24 07:48:23


Dore impanuro Pastor Lief Agnestrand yagejeje ku bakristo ba ADEPR Nyarugenge nka paruwasi yabyaje ubutumwa bwiza

Pastor Lief Agnestrand akomoka muri Suede akaba ari we washinze paruwasi ya ADEPR Nyarugenge

Pasiteri Lief Agnestrand wabaye umumisiyoneri kuva akiri muto akabitangirira mu Rwanda yabwiye abakirisitu ba ADEPR yabwirijemo ubutumwa benshi bakihana ko nta muntu n’umwe itorero rishingiyeho uretse Kristo.

Ubwo yigishaga Ijambo ry’Imana ku wa 20 Kanama 2017 mu materaniro yo kuri Paruwasi ya ADEPR Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, ahantu yabwirije akahamara igihe akahubaka urusengero ndetse akanahabyarira abana, Pasiteri Lief Agnestrand ari kumwe n’umuvugizi wungirije w’iri torero Pasiteri Karangwa John, yavuze ko itorero ry’Imana nta muntu n’umwe rishingiyeho ko urufatiro ari Yesu Kristo. (1kor 3:11)

Yavuze ko itorero ry’Imana atari iry’abantu kuko bo bashobora guhinduka ariko Yesu we adahinduka.

Yagize ati “Itorero ni iry’Imana ntabwo ari iry’abantu, kuko bo barahinduka ariko yo ntihinduka. Inyigisho shingiro z’itorero zishingiye ku musaraba kuko ari ho twaboneye agakiza, icyakora Ijambo ry’umusaraba ku barimbuka ni urupfu ariko kuri twebwe abakizwa ni imbaraga z’Imana. Itorero rigomba kwigisha ijambo ribeshaho kandi rigahindura abanyabyaha bakava mu ngeso zabo mbi bagahindukira bagakizwa”.
Pasiteri Lief yongeyeho ko ikindi gikomeza itorero atari ugukora uko ribyumva ahubwo ko ari ugukurikiza amabwiriza y’Ibyanditswe ko kuva na kera abakozi b’Imana bakoraga icyo Ibabwiye.

Yagize ati “ Abatubanjirije bo bakoraga uko Imana ibabwiye. Nowa yubatse inkuge akurikije igishushanyo mbonera Imana yamuhaye; ni cyo cyamurokoye. (Itang 6:22; 7:5) Mose nawe yubatse ihema ry’ibonaniro nkuko yari yabwiwe."

Pasiteri Lief Agnestrand yaje mu Rwanda muri 1947 ari kumwe n’ababyeyi be na bo bari abamisiyoneri, batangirira kuvuga ubutumwa mu cyahoze ari Cyangugu abantu benshi barihana. Ubu afite imyaka 73, ni umupasiteri muri Suede.

Pasiteri Lief Agnestrand yaje mu Rwanda muri 1947 ari kumwe n’ababyeyi be na bo bari abamisiyoneri

Ibitekerezo (2)

Paul

28-08-2017    21:42

Imana ihe pastor umugisha n’abo bakoranye umurimo bagashinga ADEPR. Bakoze umurimo w’indashyikirwa.

RWEMA JOHN

28-08-2017    04:25

Nubwo itorero rya ADEPR ryakuze rikaba rimaze kuba ubukombe nibyiza pe ariko nanone byari biteye impungenge kumva ritakivugana nabaribyaje ubutunwa bo muri Sweeden. Niba uwo mu missionaire yaraje gutsura umubano nibyiza cyane,. Ahubwo ntugahungabane

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?