Dore ibituma umukristo akura mu buryo(...)

Kwamamaza

agakiza

Dore ibituma umukristo akura mu buryo bw’umwuka


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-01-12 06:19:35


Dore ibituma umukristo  akura  mu buryo bw’umwuka

Mu buzima busanzwe gukura bigaragaza umuntu ufite ubuzima bwiza budafite ibibazo,igihingwa kugira ngo gikure hari ibyo gikenera nk’izuba,amazi,n’ibindi bigitunga kugirango gikure niko bimeze no ku buzima bw’umukristo kugirango akure mu by’umwuka .

Gukura mu bya mwuka bisaba ibintu byinshi: bisaba gukura mumyizerere no kumenya guha Imana icyubahiro cyayo bigatuma turushaho gukura twagutse kandi dusa na Kristo mu myifatire no kuganira n’Imana .

Urifuza gukura mu mwuka ?Niba ubishaka ubahiriza ibi bikurikira mu buzima bwawe:

Ubaha Ijambo ry’Imana ukunde n’isengesho

Gukura mu mwuka ntakindi bisaba uretse kuyegera.Dukeneye ijambo ryayo gusa ngo ritugaburire no gusenga kugirango dusabane nayo kandi tugire ubushobozi bwo kuyikurikira.

“ Mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze amata y’umwuka adafunguye, kugirango abakuze abageze ku gakiza.(1 petero2:2).

Dukwiye gushaka no gusonzera ijambo ry’Imana niba dushaka gukura. Isengesho ni ingenzi cyane kuko niba dufite impano yo gusengera mu mwuka bituma dukura mu kwizera.

« Ariko mwebweho bakundwa,mwiyubake ku byo kwizera byera cyane,musengere mu mwuka wera.(Yuda :20).

Ubaha ijambo ry’Imana.

Niba dushaka kumva dukuze,dukeneye kubaha Imana.Kuyumva cyangwa gusoma ijambo ryayo ntibihagije gusa ahubwo dukwiye kuyizera, kandi bikagaragara mu mibereho yacu ya buri munsi.

“Ariko rero mujye mukora iby’iryo jambo,atari ugupfa kuryumva gusa mwishuka, kuko uwumva ijambo gusa ntakore ibyaryo, ameze nk’umuntu urebeye mu maso he mundererwamo.Amaze kwireba akagenda,uwo mwanya akiyibagirwa uko asa. (Yakobo1:22-24)

Na Yesu yavuzeko umuntu umukunda ari uwitondera ijambo rye. “Yesu aramusubiza ati “Umuntu nankunda azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda,tuzaza aho ari tugumane na we.( Yohana14:23)

Ihanganire intambara n’ibigeragezo

Dukeneye guhangana n’intambara n’ibigeragezo kugirango tugere ku kigero gishyitse.Abakristo benshi ntibashaka guca mu bikomeye kandi koko birumvikana: ese hari uwakwifuza guca mu bikomeye? Kuba umukristo ukuze bisaba guca mu bigeragezo ukabyihanganira bikaba inzira ituma dukura mu myifatire yacu ihora ishaka Imana.

“Bene data,mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe,mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana. Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako,mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato.(Yakobo1:2-4).

Abakristo bazakura nibarushaho kwifuza amata adafunguye y’Ijambo ry’Imana. “Kuko unywa amata aba ataraca akenge mu by’ijambo ryo gukiranuka kuko akiri uruhinja, ariko ibyo kurya bikomeye ni iby’abakuru bafite ubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n’icyiza.(Abaheburayo 5: 13-14).

Bene Data,gukura mu mwuka bisaba guhangana n’ibihome bya satani ukabasha kubyihanganira ,ugaharanira gusa na Kristo mu mibereho ya hano mu isi.

Imana ibahe umugisha!

[email protected]

Ibitekerezo (3)

Nyirabirori Laetitia

21-04-2018    04:46

ndanezerewe cyane arko icyo dusabwa nukwihanganira intambara kubaha ijambo ry’Imana nibwo tuzanezerwa

Mushinzimana Leonce

3-02-2018    08:59

ndanezerewe kubwizinyigisho ningombwako umukristo akura

Musoni Noheri

31-01-2018    19:27

Murakoze kuduhugura

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?