Dore ibiranga abapagani bo mu rusengero(...)

Kwamamaza

agakiza

Dore ibiranga abapagani bo mu rusengero Pastor Desire


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-05-04 13:35:36


Dore ibiranga abapagani bo mu rusengero  Pastor Desire

Imvugo “abapagani bo mu rusengero” yatangiye kumvikana cyane mu minsi ishize bikomotse ku nyigisho z’ijambo ry’Imana zanyuraga kuri imwe mu maradiyo akorera hano mu Rwanda, iza kugera aho itangira gukoreshwa n’abantu mu mvugo ya buri munsi. Akenshi umupagani wo mu rusengero akunze kuba wa muntu ukora ibikorwa bigayitse bidakwiriye abakijijwe, niho bahera bavuga bati “uriya mwimutindaho, ni abapagani bo mu rusengero!”.

Ku rundi ruhande iyi mvugo ikoreshwa na Bibiliya inshuro nyinshi. Iri mu ijambo ry’Imana kuva mu Isezerano rya kera ndetse na Yesu ubwe yarivuzeho inshuro zitari nke yereka abigishwa ko bakwiriye guhinduka badakwiriye gukora ibikorwa n’abapagani.

Muri iki gihe biragoye kwemeza niba umuntu akijijwe cyangwa adakijijwe bitewe n’uko abakiranutsi ari itsinda ritororoka ahubwo gukiranirwa kugenda gusimbura gukiranuka nyamara Yesu yatanze igisubizo ko tuzabamenyera ku mbuto zabo.

Isezerano rishya rivuga rite abapagani?

1. Ahantu hacuze umwijima: Iyo tuvuze umwijima, bisobanura abantu batarakira ijambo ry’ Imana kuko ari ryo mucyo umurika, ugafasha abantu kumenya ukuri kwabakiza, bakajijuka. Kugeza uyu munsi n’ubwo u Rwanda ari igihugu kirimo abasenga batari bake ariko bakeneye umucyo w’ijambo ry’ Imana bakava mu businzi, ubusambanyi, urugomo, ibiyobyabwenge, urwango, ubwicanyi n’ ibindi (Matayo 4:15).

2. Abapagani barikunda: Yesu yavuze ko nituramutsa bene wacu n’abapagani ni ko bagira (Matayo 5:47). Abantu ucumbikira iwawe, abana wigisha, abo ushakira akazi, ababa mu mutungo wawe si abo iwanyu gusa? Ikibabaje ni uko umuntu atangiza itorero ugasanga umwungirije, abayobora amashami y’itorero rye ari abo mu muryango we gusa ukibaza niba Imana yarahamagaye umuryango umwe ikabaha impano zose? Iyi ni imirimo y’abapagani.

3. Abapagani bahorana amaganya: “Nuko ntimukiganyire mugira ngo ‘tuzarya iki?’ Cyangwa ngo ‘tuzanywa iki?’ Cyangwa ngo ‘tuzambara iki?’Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi so wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose (Matayo 6:32). Ukuri guhari ni uko abantu benshi batewe ubwoba n’ejo hazaza bituma bahorana amaganya y’isi.

4.Abapagani bararenganya: Paulo yagiye anyura mu karengane gakomeye atewe n’abapagani bo mu nzu y’ Imana. Biragoye kwemera ko ibi biba mu nzu y’ Imana ariko iyo abantu babiri bagiranye ikibazo umwe akaba afite ubukire undi ari umukene urubanza rutsinda umukene kuko nta kindi bamutegerejeho (Ibyakozwe 21:11, 2 Abakorinto 11:26).

5.Abapagani ibyabo ni amategeko: Biratangaje ko mu nzu y’ Imana usanga bubaha disipulini bashyizeho kuruta kubaha ijambo ry’ Imana. Aha uzasanga umuntu asambana kandi yambaye imyenda idini rimutegeka kwambara, akabeshyera mwene se, akaba yambaye umusaraba munini mu gituza, ugasanga arakora ibyo byose adasiba gutanga igaburo ryera! (Abaroma 2:14)

6.Abapagani ibyo bavuga n’ibyo bakora birahabanye: Ubundi ku mukristo imvugo ikwiriye kuba ingiro. Biratangaje kubona umukristo yigisha abandi ibyo we atabasha gukora. Gukizwa ni uguhuza ijambo ry’ Imana n’ubuzuma ubaho. Iyo bitameze bityo uba uri umupagani wihishe mu itorero (Abefeso 4:17-19).

7. Abapagani buzuye ibibi mu mitima yabo: Kuko igihe cyashize cyari gihagije gukora ibyo abapagani bakunda gukora, no kugira ingeso z’isoni nke, n’izo kurarikira no kunywa inzoga nyinshi, no kugira ibiganiro bibi no gusinda, n’imigenzo izira cyane y’abasenga ibishushanyo. Basigaye batangazwa n’uko muri ibyo mudafatanya na bo gushayisha no gukabya ubukubaganyi nka bo bakabasebya (1 Petero 4:3-4).

Ibi hamwe n’ibindi byinshi tutavuze ni bimwe mu biranga abapagani bo mu rusengero. Ikibabaje ni uko hari bamwe baduhatira kubita abakristo kandi imbuto bera ari iz’abapagani. N’ubwo utabibwirwa ariko umutima wawe ni umuhamya ukomeye uguhamiriza ko uri umupagani dore ko burya umutima utajya urya ruswa.

U Rwanda ni igihugu kiganjemo abakristo. Ibi rero bituma n’abakora ibibi bihisha mu madini n’amatorero, bagashaka kugaragaza neza inyuma ariko imbere batarahindutse. Abameze barya ujye ubatera umugongo ntugafatanye nabo mu bibi byabo kuko Imana ibyanga urunuka.

Pastor [email protected]

Ibitekerezo (12)

CLAUDE

10-05-2018    00:51

TWIRINDE GUSUBIRA MUBYO TWARETSE BIBI DUHARANIRE GUKIRANUKA AMEN.

Kwizera Egide Royi

29-07-2017    14:34

Ndashima Kunsiguro Muduhay Iranga Abapagani Bo Murusengero. None Kwivyo Vyose Harimwo Ivyo Nanje Nkora Mukubikira Nogira Gute?

habumuremyi silas

20-07-2017    23:44

Bene data nyimara kumva ubu butumwa bwiza haraho bungoze none muboneka mute ko mbakeneyeho inama?

liliane

18-07-2017    01:52

Imana idutabare kuko kwishushanya kwabaye kwinshi.ugasanga umuntu numu korari ,ararimba mwitorero ariko yagerahanze.akabica bigacika,imana itugirire,neza.

Piero

7-07-2017    08:49

Birakwiriye ko tumenya gutandukanya ijambo " christian" (umukristo) na "moralist" (indakemwa mu mico no mu mwifatire).

impamvu ni iyi:

1) kuvuga ko uri indakemwa ntibivugako uri umukristo, usibye ko wenda bishobora kugushira no kugufasha munzira y’ ubukristo.
Arko ikibazo gihari, uragenda ukigisha umuntu wari wibereye mu bibi ibye ukamwereka UKURI, kubera ubwoba bw’ingaruka z’ibyaha bye, akifuza kuba umukristo ngo abone ubwisho. benshi nuko binjira murusengero barangiza bakitoza kugira ingeso nziza zabanyetorero ariko bagakomeza kuyoborwa na kamere.

2) tugarutse kuri wa mukristo, ubundi ni wamuntu twakwita indakemwa ariko atabitewe nuko we abwiyumvamo ahubwo ari wawundi uyoborwa na mwuka wera, kuko bibilia itubwirako tutari abacu ngo twigenge. uyu rero niwe uzabona mwitorero ukabona ko rwose ari umwana w’Imana koko (kuko aba yarabaye icyaremwe gishya, akora ibimurimo). gusa biragoye nyine kubabona bene abo kuko baba ari bake.

3) ikibazo rero, duhura na bamoralists (bamwe bishakishamo ubukristo) na bakristo nyakuri bose tukabaha inshingano ubundi rero kakaba katubayeho, tugasigara tuvuga ngo nah’Imana cyangwa ngo niyo izi impamvu. (yewe ngo na GAKIZAMETRE muri iyiminsi yaba archaic !)

Umwanzuro:
- Ntekereza ko hagashyinzeho uburyo bufatika mu gukurikirana abizera bashya, bakabasha gusobanukirwa icyo Imana ibashakaho nicyo bahamagariwe mu murimo. (From moralism to christianity)

- Gusengera bihagije abayobozi batuyoba mbere yitorwa ndetse niyimikwa ryabo. kuko benshi bashyirwaho kubera wenda UBUTUNZI n’ICYUBAHIRO bafite mwitorero, bihabanye cyane na criteria Imana ishingiraho.

- Naho undi abapagani murusengero nibo benshi, ikibabaje benshi bitwa ba NTIBIMENYA. Imana idutabare!

Uwimana Samuel Leon

6-07-2017    01:24

Ibyo nibyo turwana nabyo tukiri mu isi
Imana izaduhe kurangiza amahoro.

Ev Eugene

5-07-2017    22:11

Nimureke duhinduke rwose tugire imitima mishya

Nuru olivier mefibosheti

5-07-2017    14:54

Ndabashimiye kunyigisho nziza zikiza imitima mukomeza kutugezaho

Audrey

5-07-2017    14:43

Twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu.
Umwami Yesu araducungura.
Imana itwambike imbaraga zidukura mubyo twahozemo kera. Kamere ipfe .

MASENGESHO JEAN BAPTISTE

5-07-2017    12:28

Abapagani bo mu Rusengero Baragwiriye kandi Bateje akaga Abanyetorero !! Uzi ko iyo babonye udakora ibyo bakora batangira kuvuga bati "Mukunda kwigira intungane, Ntabwo warushaga ba runaka Gukizwa...." Mbese bahora babarira Iminsi Ku ntoki bati "Ntuzabirambamo nubwo wigira Intungane.."

Ubwo Muzi Ibitekerezo batanga mu nama !!
Uzi ngo Afite Impano yungura Itorero ? Asiba nta mpamvu ngo Chorale Isebe bahite bavuga bati iyo Runaka Ahaba ntibyari Gupfa !! Igitangaje Murangiza Kuririmba abaza uko byagenze ngo yumve ko mwasebye !!!

ubwo Muzi Uburyo Abapagani bo murusengero bishimira Ibyago by’abandi !! reka Hagire ugira Ibyago Satani amurase Umwambi kdi yari Umukristo !! umupagani wo Mu rusengero Ababwira Uburyo yari yarabibonye mbere, Imana yabimuhishuriye.... mbega Yesu weeeee !!

EV.JEAN BAPTISTE MASENGESHO.

Paji: 1 | 2  

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?