Dore ibanga ryo kugira umutima unyuzwe

Kwamamaza

agakiza

Dore ibanga ryo kugira umutima unyuzwe


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-06-26 10:50:05


Dore ibanga ryo kugira umutima unyuzwe

Abantu benshi bakunda kwibwira ko gutunga ugatunganirwa no kubona icyo umutima wawe wifuza cyose ari byo bishobora gutuma utunga umutima unyurwa. Gutunga ni byiza pe! Kuko nta cyiza nko kubaho udasaba, wabyuka ntuhangayikishwe n’ikigutunga wowe n’abawe, ukabaho ubuzima wifuza. Ariko se ibi bitanga amahoro? Ahubwo se abafite ibi babayeho ubuzima bwo kunyurwa?

Uwakwibwira ko abantu tubona bagenda mu modoka nziza cyangwa batuye mu mazu y’akataraboneka baba batunze umutima unyuzwe, yaba ari kure y’ukuri. Ibi byaba biterwa n’iki? Impamvu nta yindi: Ni ukutamenya ibanga ryagufasha gutunga umutima unyuzwe.

Iri banga si irya babandi batunze ibya mirenge! Si iry’abamaze kugera ku kigero rukana cyo kwera no gukiranuka, oya! Ahubwo ibanga ryashyizwe ku karubanda ndetse riri ahirengeye umuntu wese abasha kugeza amaso ngo arifate arigire irye, arigenderemo. Aho ni hehe? Ni mu byanditswe byera! Ni muri Bibiliya.

Yesu yagaragaje uburyo bwo kubaho ubuzima bwo kunyurwa no gutunga amahoro yo mu mutima agira ati “Ntimukiganyire ngo mutekereze iby’ubu bugingo muti ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa iby’umubiri muti ‘Tuzambara iki?... Ibyo byose ni byo abapagani bashaka, burya So aba azi ko namwe mubikennye.” (Luka 12:22, 30-31).

Ubwo Pawulo yari muri gereza, hari uburyo nawe yakomoje kuri iri banga ryo gutunga umutima unyuzwe. Yagize ati “Ibyo simbivugiye yuko nakenaga, kuko uko ndi kose nize kunyurwa n’ibyo mfite. Nzi gucishwa bugufi no gutunga ibisaga, n’aho naba ndi hose n’uko naba ndi kose, nigishijwe uburyo bwo kwihanganira byose, ari uguhaga, ari ugusonza, ari ukugira ibisaga cyangwa gukena. Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.” (Abafiripi 4:11-13)

Ibanga ryo kugira umutima unyuzwe ni rimwe kandi riroroshye. Ntabwo bisaba ubutwari runaka kugira ngo umuntu abashe kurigeraho, ashwi! Ibanga riri mu nteruro yoroshye igira iti “Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose” (Imigani 3:5).

Ese koko ibi biroroshye?

Imana yaturemye mu buryo butangaje kandi bw’ubuhanga. Nk’uko ijambo ry’Imana ribigaragaza mu Itangiriro, yaturemye mu ishusho yayo, ariko ntiyatugize Imana. Turemye mu buryo butuma tutabasha kugira ubwenge n’ubuhanga buhambaye nkayo. Ibi bituma iteka ryose aho tuzajya twumva ubwenge, ubuhanga n’ubushobozi bwacu birangiriye ari bwo tugomba guhita twiringira Imana, igashyiraho imbaraga, ubwenge, ubuhanga bwayo n’ubushobozi kugira ngo ibyatunaniye ibyikorere.

Igihe kimwe nigeze guhura n’ikibazo gikomeye mbura inzira pe! Nari nkiri umunyeshuri, ngira amahirwe adasanzwe yo kwakira miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda. Ibi byari igitangaza cyane kuko icyo gihe nigaga mu mwaka wa kabiri muri kaminuza kandi muri iyo myaka miliyoni yatungwaga n’umugabo igasiba undi. Ikindi kirenzeho ni uko aya mafaranga ntari nayavunikiye. Aya mafaranga narayirirwanye ariko sinayararanye, kuko umuntu w’inshuti yarayanyambuye, nyabura ntyo!

Ibi bikimbaho, nabonaga isi inguye ku mutwe kuko ayo mafaranga nari nayashyizemo ibyiringiro, numvaga ari itangiriro ry’umunezero wanjye. Namaze icyumweru cyose mfite umubabaro udasanzwe, ntarya, ntanywa, nifungiranye mu nzu. Maze bukeye Umwuka w’Imana aransanga, ankora ku maso anyigisha ikintu gikomeye! Yanyeretse ko icyo kibazo ndimo njye ubwanjye ntabasha kukikura imbere, anyereka ko Imana ubwayo ifite ubushobozi burenze ubwanjye, ko mbaye mbyemeye yankuraho uwo mutwaro.

Ndabyibuka nasenze isengesho risa n’irisekeje mbwira Imana nti “Njyewe birananiye, ndakwiringiye, njye nta cyo mbashije”. Imana yampaye imbaraga, ndabyuka ndakaraba, ndafungura, nkomeza ubuzima. Hashize icyumweru kimwe nahamagawe ahantu, bampa ikiraka cyo gukorera amafaranga aruta kure miliyoni kandi mu gihe gito cyane.

Uwo waba uri we wese, ubushobozi bwose waba ufite, birakwiriye ko wiringira Uwiteka, akaba ari we utumbira. None reka nkubaze: Niba ikibazo ufite wowe utabashije kukikemurira, ukaba nta muntu ufite wagutabara, urumva uretse kwiringira Imana ikindi ufite gukora ari iki?

Reka twibukiranye ko no mu muco wacu, kunyurwa ari ubupfura. Iyo ubaho ubuzima bwo kunyurwa bituma uguha atarambirwa, kuko aba avuga ati ‘n’iyo namuha duke, aranyurwa’ bityo akaba yanahitamo kuguha byinshi. Izi nama zikurikira nuzubahiriza, uzabasha kubaho ubuzima bwo kunyurwa kandi Imana izakwishimira:

Kugira umutima wo gutanga no kuri duke utunze (2 Abakorinto 8:3)
Kudakururwa n’ibihendo by’isi (Matayo 13:22)
Kwishima no mu gihe cy’umubabaro (2 Abakorinto 6:10)
Kunyurwa no mu gihe nta cyo dufite (Abafiripi 4:12)
Kuba intwari no mu gihe hari ibiduhiga (Ibyakozwe 4:29)
Kugira amahoro no mu gihe cy’ibigeragezo (Abafiripi 4:6-7)
Kugira ibyiringiro no mu gihe dusumbirijwe (Zaburi 42:11)

Dusoza, reka mbabwire ko Imana yadusezeranyije kuduha amahoro n’umutima unyurwa mu gihe twaba tuyiringiye (Abafiripi 4:6-7). Imana ishaka ko abantu bagira uyu mutima n’ubwo byaba mu bihe bigoye, kandi yabikoze iduha ibanga ryo kubigeraho: Munyiringire, ni yo nzira yonyine.

Erick [email protected]

Ibitekerezo (1)

BAMPIRE Sylvie

3-08-2017    19:25

Birakwiriye ko tunyurwa n’ibyo Imana iduha kuko iyo unyuzwe urashima kdi iyo ushimye Imana yongera kugomorera umuntu indi migisha. tuyiringire rero kuko niyo ireba kure aho tutabasha kureba.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?