“Divorce ni ibyago” Alex dusabe n’umufasha we(...)

Kwamamaza

agakiza

“Divorce ni ibyago” Alex dusabe n’umufasha we baratanga inama zafasha kubaka umuryango uhamye


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-06-29 10:11:16


“Divorce ni ibyago” Alex dusabe n’umufasha we baratanga inama zafasha kubaka umuryango uhamye

Muri iki gihe hirya no hino ku isi ntihasiba kumvikana ubutane hagati y’abashakanye(divorce), kandi bikorwa ku kigero cyo hejuru cyane. Ni bintu byafashe intera ndende kuko no mu ngo z’abakristo byagezemo, bigaragara ko satani yahagurukiye gusenya ingo kuburyo buteye inkeke. Ibi nibyo Alex Dusabe yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’iyobokamanaTV, aho yatanze impanuro zatuma abantu baba mu muryango uzira amakemwa.

Ku itariki 24 ugushyingo 2018, mu nkuru y’ikinyamakuru igihe hagaragayemo amagambo agira ati”Imanza z’ubutane ziragenda ziyongera mu Rwanda ku muvuduko utigeze ubaho”bagaragaje ko muri 2018, mu Rwanda hose imanza z’ubutane ziyongereyeho 19% kubera ko handikishijwe imanza z’ubutane1311, nizo zajyanywe mu nkiko.Mugihe mu mwaka wa 2017 inkiko zari zakiriye imanza 69 z’ubutane zonyine.

N’ubwo bimeze bityo ariko, nkabakristo bubatse ingo hari icyo bakwiriye gukora, bagashaka umuti kuri iki kibazo ndetse imibanire yabo igakomeza ari myiza. Birakwiye ko isezerano abashakanye bagiranye ryakwiye gushyirwa mu bikorwa nkuko babirahiriye imbere y’Imana ndetse n’imbere y’amategeko.Ntibigomba kugarukira kandi ku bamaze gushakana, ahubwo mbere yo gushaka urubyiruko hari inama rugomba gushyira mu bikorwa, kugirango ingo zabo zizubakirwe ku mugambi w’Imana ndetse n’indangaciro za gikristo.

Mu kiganiro kirambuye kupure(couple) y’umuhanzi akaba n’umurirmbyi w’indirimbo ziramya z’ikanahimbaza Imana, Alex Dusabe yagiranye na tereviziyo ikorera kuri murandasi, (Iyobokamana Tv) bagarutse kuri iki kibazo cy’ubutane hagatiy’abashakanye (divorce) banagira Inama abateganya kurushinga. Umuhanzi alex Dusabe yakomoje ku bantu batatu bubaka urugo n’abandi batatu barusenya. Naho umufasha we mu nyito yahaye ubutane hagati y’abashakanye (divorce) yavuze ko ari ibyago ndetse ko ari n’amakuba.

Si ikiganiro cyabereye muri sitidiyo cyangwa mu rugo rw’ababakozi b’Imana,ahubwo umunyamakuru yagiye kubareba aho bakorerera kuri “Terrain”, yabasanze mu mirimo yabo yo kwiteza imbere, ubucuruzi bw’ibiribwa bikomomoka ku matungo( inkoko, amagi ndetse n’amafi) nk’uko babigarutseho muri iki kiganiro. Ni ikiganiro kiryoheye ijisho kuko uyu muvugabutumwa bwiza mu ndirimbo, n’ubwo yari mu kazi k’ubucuruzi, yanacishagamo agakora mu nganzo, aririmba ndetse anacuranga aho yaririmbye indirimbo benshi bamumenyeho “Umuyoboro",ndetse n’indi nshyashya aherutse gusohora yitwa “Bugingo”

Ingabire Carine, umufasha wa Alex dusabe yabajijwe ku kibazo cy’amakimbirane,kutumvikana,ubutane hirya no mu muryango nyarwanda, agira ati”nkamwe mumaze imyaka 13 mubana mubona biterwa n’iki?

Ingabire Carine yasobanuye agira ati”Urugo ubundi ni umugambi w’Imana. Kuva Imana yatangira kurema kugeza uyu munsi Satani arawurwanya, ntaba ashaka ko ugera ku ntego yawo. N’umwami Yesu ubwe aje mu isi yaramurwanyije kuva ari uruhinja. Iki rero nicyo kintu ingo zibagirwa ko ari umugambi w’Imana kandi kuba ari umugambi wayo, ntibivuze ko Satani yishimira ko abo bantu bahuza bakanumvikana, kuko azi ko iyo bumvikanye bagera ku musaruro munini kandi bagakiza benshi”

Carine yavuze ku mayeri uyu sekibi akoresha kugirango asenye ingo z’abashakanye. Ati”noneho satani we kuko adashobora kuza nkawe, anyura mu muntu wese utaremeye ubutumwa bwiza ngo bumuhindure bityo akamugira igikoresho. Ashobora kunyura ku mugabo cyangwa akanyura ku mugore, umwe agahinduka umwanzi w’undi nyamara bajya guhura ntabwo bahujwe n’urwango ahubwo ni urukundo. Satani we icyo akora ni ukubakamuramo urukundo.Niho rero satani ahera azana igisubizo kitwa divorce.

Mu gukomeza muri uwo mujyo, umunyamakuru yabajije Carine icyo avuga k’ubutane bw’abashakanye,hakabaho n’abashobora kongera gushaka bwa kabiri, kubandi bikaba ari umuziro, maze nyuma yo kwitsa umutima amusubiza muri aya magambo ati”divorce!” acecekaho gato, “ ni ibyago. Ni ibyago bikomeye ni n’amakuba,ni ibintu umuntu atakwifuza kubona.Ni ibintu bibi bikomeye”

Uyu mubyeyi mu gusoza yagiriye inama abubatse ingo anagaruka ku ruhare umukobwa yagakwiye kugira, akazagira urugo rwiza ati”Divorce siyo gisubizo kuko iyo umwe agiye ni hahandi baba bagifite ikintu kibahuza, niba barabyaranye abana ni ikintu badashobora gukata mu mategeko ngo gikatike. Inyungu nyinshi rero ku bantu bubatse, bagakwiye kwemera kugendera mu mategeko y’Imana. Kuko niyo ifite kataroge kuko ariyo yabaremye. Kataroge ni ijambo ry’Imana.”

Yakomeje agira ati:“Inama nagira umukobwa ugiye gushinga urugo ni uko urugo ari umugambi w’Imana, rero kugirango utegure kuba wakwinjira muri uwo mugambi wayo, ni uko wowe ubwawe uba uri mu mugambi w’Imana.Ukaba usobanukiwe neza icyo yakuremeye. Kuko ubundi abantu baremewe kubaho bahimbaza Imana, rero iyo ubimenye ukakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe, ukamuha umwanya akakuyobora ibisigaye nawe umusaba ko yazakuzanira umuntu utazahungabanya ubusabane bwawe n’Imana ”

Alex dusabe yagiriye inama umusore wifuza kurushinga, agaragaza bimwe mubyo yagakwiye kwitaho. Yagarutse kandi no ku mpamvu y’isenyuka ry’ingo, icyakora yanavuze ku bantu batatu bubaka urugo, ntihabeho ubutane, ahubwo abantu bagatandukannywa n’urupfu cyangwa se Yesu agarutse nkuko babisezerana imbere y’Imana. Ati” icyambere uwo musore yakwitondera ni uko we ubwe yabanza kwiyemeza kubaha Imana no gukurikira umwami Yesu, muri make akaba ari umuntu ukijijwe. Hanyuma rero iyo wubaha Imana byanze bikunze, ubona uwo muzafatanya urwo rugendo nawe wubaha Imana kandi hagomba kubaho no gusenga”

“Ubundi abantu bubaka urugo ni batatu, n’abarusenya nabo ni batatu. Mpereye kugusenya,uwambere ni umugabo, uwakabiri ni umugore, undi urusenya wagatatu rero ni Satani, kuko yazanywe no kwiba, kwica no kurimbura (Yohana:10,10).Uyu we naza ntabwo azaba aje kubaka, mubyitegure abubatse ingo, Satani niyinjira azaba aje kwiba, kwica no kurimbura. Abandi rero bubaka ni umugabo, umugore na Kristo, kuko Krito ahagarariye ijambo rye, ijambo ni Bibiliya riherekezwa n’umwuka w’Imana”

Alex dusabe agaruka ku itandukana ry’abashakanye, yabigereranyije n’irimbuka ry’inzu ivugwa muri bibiriya,(Matayo 7:24-29). Kuri we ngo umuntu utandukan n’uwo bashakanye(divorce) Ni Ishyano, ni amakuba kandi ni ibyago. Avuga ko mu kubaka urugo, abashakanye bagombye kurwana ku mpande zombi, buri wese agakumira icyaza cyose kigamije gusenya, haba ku mumugore cyangwa ku mugabo kandi ko igikuru ugo rwubakirwa ku ijambo ry’Imana.

Ikiganiro cyose wagisanga hano

Source: iyobokamana Tv

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?