Crystal Bassette wamenyekanye muri porno(...)

Kwamamaza

agakiza

Crystal Bassette wamenyekanye muri porno yakiriye Yesu asigaye ari pasiteri


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-05-15 08:15:46


Crystal Bassette wamenyekanye muri porno yakiriye Yesu asigaye ari pasiteri

Crystal Bassette wamenyekanye cyane muri filime yitwa N. Hilton ni umuntu uzwi cyane mu gukina filime z’urukozasoni. Yagaragaye muri filime zirenga 100. Yatangiye kuzikina ku myaka 21. Ubu yakiriye agakiza asigaye ari pasiteri nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Daily Mail.

Avuga ko iyo atekereje ubuzima bwe mbere yo guhura na Yesu asanga nta kintu na kimwe yicuza kubwo kwakira Yesu kuko Yesu yahinduye ubuzima bwe, kandi Imana yakoze ibikomeye kugirango abe uwo ariwe uyu munsi.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru yamubwiye ko umunsi wa mbere akina izi filime yamaze umwanya urenga amasaha 2 yicaye mu bwogero arira yibaza ibigiye kumubaho nyuma yo gukina izi filime agaragara mu bikorwa bibi nk’ibi, amara ukwezi atarabasha kwiyakira.

Nyuma yaje kwemerako izi filime zishyirwa ahagaragara, atangira gufata imiti igabanya ububabare no kwiyahuza ibiyobyabwenge kugirango yiyibagize umubabaro yahuraga nawo. Crystal agaragaza ko byamufashije kwinjiza amafaranga menshi kuko yinjizaga arenga 300.000$ buri mwaka. Atangira kuba igikoresho gikoresha mu gushaka amafaranga bitangira kumubabaza kubona uburyo akoreshwa nk’igikoresho adahabwa agaciro n’abantu.

Nyuma y’imyaka irenga 10 akora ibyo bikorwa Imana yaje kumubohora mu mwaka wa 2014, ubuzima bwe burahinduka. Yakiriye Yesu nyuma yo gukora impanuka y’imodoka ikomeye, ikamusiga akomeretse cyane, ahita afata umwanzuro wo kujya yitabira amateraniro ya gikiristu. Nyuma yo kumva Ijambo ry’Imana yafashe umwanzuro wo kwegurira Yesu ubuzima bwe bwose arapfuka asaba Imana ko yamubohora ingoyi zose zari zimuboshye.

Atangira gukoresha umwanya we ashaka Imana none asigaye ari pasiteri we n’umugabo we David kandi ntabwo bimutera isoni gutanga ubuhamya bwe, uburyo Imana yahinduye ubuzima bwe imukuye mu ngeso mbi zo gukina filime z’urukozasoni.

chretien.news

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?