Covid-19: amasomo y’ingenzi twakura mu gitabo(...)

Kwamamaza

agakiza

Covid-19: amasomo y’ingenzi twakura mu gitabo cya Yobu.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-04-16 08:31:43


Covid-19: amasomo y’ingenzi twakura mu gitabo cya Yobu.

Uba mu rwihisho rw’isumbabyose, azahama mu gicucu cy’ishoborabyose. Igiteye ubwoba cya nijoro ntikizagutinyisha, cyangwa umwambi ugenda ku manywa, cyangwa mugiga igendera mu mwijima, cyangwa kurimbura gutsemba ku manywa y’ihangu (Zaburi 91: 1, 5-6)

Mu gihe nk’iki isi yugarijwe na coronavirus, biragoye kugirango abantu bamwe babashe kwizera ko Imana ari nziza mu gihe ku isi yose abantu barimo kwicwa na Covid-19 kandi mu bapfa harimo n’abantu bakorera Imana by’ukuri.icyo gisubizo ntibyoroshye kukibona.

Mu by’ukuri abantu turimo gusengera isi yose, dusaba Imana kugirango yoroshye ikwirakwizwa ry’iyi virus, irinde abaganga bita ku barwayi, ariko hari n’ikkibazo tubaza Imana “kuki wemeye ko iki cyago kigwirira isi? Ese byaba bitrwa n’urugomo twakugomeye? Kuki se abakiranutsi bawe nabo barware ndetse bakicwa na coronavirus? Kuki birimo kubaho Mana? ”

Kubaza Imana ibi bibazo ntabwo ari bibi kuko no muri Bibiliya tubonamo urugero aho umwanditsi wa Zaburi yabajije Imana ibibazo byinshi ati: uwiteka ni iki kiguhagaritse kure?ni iki gitumye wihisha mu bihe by’amakuba no mu by’ibyago? (Zaburi 10:1) Mana umubisha azageza he kudutuka, umwanzi azatuka izina ryawe iteka? (Zaburi 74:10)

N’ubwo tuvuga dutya igisubizo nyakuri kiva ku Mana kuko niyo imenyera kure ibizatubaho mbere y’uko bitugeraho. Igitabo cya Yobu gifite amasomo akwiye kudufasha kwitwara neza muri iki gihe cy’icyorezo Covid-19 cyugarije isi.

Kwihangana kwa Yobu:

Yobu afite icyo atwigisha kuko yari inyangamugayo, yari umuntu utinya Imana kandi akanga icyaha (Yobu 1:1) ikindi yarabajwe bikabije, abura umutungo we, umuryango we ndetse n’umubiri we (Yobu 1&2) incuti ze enye zaje kumuganiriza ariko zimwumvisha ko yacumuye ku Mana ikamuteza ibyago, bamwibutsa ko Imana itareka umukiranutsi (Yobu 8:20) umwe mu ncuti ze yamukanguriye kwihana ngo Imana imugarurire ubutunzi (Yobu 22:21-23)

Mu bibazo byose Yobu yanyuzemo yakomeje gukiranuka, yavumye umunsi yavukiyeho, ariko yahakanye gutuka Imana. N’ubwo incuti ze yemwe n’umugore we yamusabye kwihakana Imana ngo yipfire ariko Yobu yaravuze ati “kugeza mfuye sinzikuraho kuba inyangamugayo gukiranuka kwanjye ndagukomeje” kw’iherezo Imana yamugaruriye ibyo yabuze byose ndetse iramukubira agirira umugisha ku Mana.

Kumenya ikihishe inyuma y’ikibazo:

Uko biri kose kugirango yobu ababazwe bigeze hariya hari icyari kibyihishe inyuma cyangwa se cyabiteraga. Icyo dusoma ni uko ibibazo bya Yobu byaturutse kuri Satani ubwo Imana yamubwiraga ko Yobu ari umukiranutsi mu isi yose. Satani ntiyanyuzwe yabwiye Imana ko impamvu akiranuka ari uko yamuhaye byose kandi ko ibimwatse yacumura.

Mu by’ukuri Satani yashakaga kugerageza Yobu kandi Imana yarabimwemereye ariko imwima ubugingo bwe (Yobu 2:6) n’ubwo incuti ze zamuciye intege ariko yabimye amatwi yikomereza kwizera Imana yumva ko nyuma y’ibyo byose hari ubugingo buhoraho.

Ikigararagara ni uko Imana yashatse kugaragaza ukuri ku mbaraga zayo n’uburyo yita ku bantu bayo. Mu by’ukuri Yobu yari inyangamugayo kandi akunda Imana by’ukuri kandi nayo ibizi. Ariko se kuki yemeye ko ababara bigeze hariya? Imana siyo yababaje Yobu ni Satani wabikoze ariko Satani yabanje kumusaba Imana niyo mpamvu Satani nta bubasha afite ku bantu b’Imana.

Mu gihe twizera ko Imana ishobora byose kandi ishoboye kuturinda coronavirus, tugomba kwemera ko yemeye ko iyogoza isi ariko twibuke ko imibabaro ituruka ku mbaraga z’umwanzi. Twebwe icyo dusabwa ni ugusenga Imana ikadukiza ububare turimo guterwa n’icyorezo cya coronavirus.

Muri iki gihe cya Covide-19 dukwiye kwigira ku mukiranutsi w’Imana Yobu uburyo bwo kwihangana no gukomeza gukiranuka n’iyo urupfu rwaza tukagenda turi inyangamugayo tutiyandurishije gutuka Imana no kwivovotera ibirimo kutubaho.icyakora tuzi neza ko imbaraga z’Imana ziri hejuru ya byose.

Source: www.christiantoday

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?