Coronavirus: mwitinya Yesu yiteguye kudutabara

Kwamamaza

agakiza

Coronavirus: mwitinya Yesu yiteguye kudutabara


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-04-01 07:26:24


Coronavirus: mwitinya Yesu yiteguye kudutabara

Muri iyi minsi u Rwanda ndetse n’isi muri rusange abantu bahangayikishijwe n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje kwibasira imbaga y’abantu, ubwoba ni kimwe mu bintu bituma abantu batakaza icyizere cy’ahazaza nyamara Bibiliya ivuga ijambo ntutinye incuro 300, niba Imana iduhumuriza bigeze aho dukwiye kureka kuyoborwa n’ubwoba.

Akenshi iyo urebye hirya no hino usanga abantu bahangayikishijwe no kujya gushaka ibiribwa bizabafasha kumara igihe kirekire muri iki gihe cyo kuguma mu ngo ariko ku rundi ruhande dukwiye no kugira umuhate wo gushaka mu maso h’Imana no kunoza umubano wacu nayo

Mu by’ukuri nta mpamvu yo gutinya ngo wibaze uko uzabaho byose bizwi n’Imana “Mwa mukumbi muto, ntimutinye kuko so yishimira kubaha ubwami” (Luka 12:32)
Uyu murongo ko Yesu yabwiraga abigishwa be ko badakwiye guhangayikishwa n’ibiribwa byo kubabeshaho cyangwa imyambaro ahubwo bakwiye kwizera Imana bakareka kuba mu buzima bw’amaganya (Luka 12:22)

Ku bijyanye na colonavirus abana b’Imana ntibakwiye guta umutwe ngo batwarwe n’amagambo mabi akomeje kuvugwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi muri izi.ikintu cy’ingenzi ni ukwizera Imana ukaguma mu mwanya wawe neza ikindi ni ukubahiriza gahunda za leta mu rwego rwo kwirinda ikwiralwizwa ry’iyi virus.

Dufite data udukunda uzi ibidutera ubwoba byose ndetse n’ibyo dukeneye byose:

“Ariko Imana ubwo yambika uburabyo bwo mu gasozi ityo, buriho none n’ejo bakabujugunya mu muriro , ntizarushaho kubambika mwebwe abafite kwizera guke mwe? Luka 12:28” uyu murongo ushatse kugaragaza ko umuntu afite agaciro gakomeye cyane imbere y’Imana ko nta kintu abantu bayo bashobora kuyiburana.

Byongeye kandi dufite data udukunda ntidukwiye kuganya nk’abantu batazi Imana ngo twumve ko bicitse “ibyo byose abapagani bo mu isi nibyo bashaka, burya so nawe aba azi ko mubikennye” (Luka 12:30)

Ikintu cy’ingenzi ni ukugira ubwenge bwo kwirinda ku kigero cyo hejuru, kuko iyo wirinze uko bikwiriye uba urinze na mugenzi wawe. Ibyo byose tukabikora ariko tutirengagije kwizera Imana Data no gushyira ubuzima bwacu mu biganza byayo kuko Imana ifite ubuzima bwacu mu biganza byayo (Zaburi 139: 15-16)

Muri iki gihe cy’amage, hamwe no gusenga no kwizera tuzakira amahoro atangwa n’Imana arenze ayo abantu batekereza, icyo dusabwa ni ukwizera Imana tukarwanya umwuka w’ubwoba tukaba umucyo w’isi.

Source: www.topchretien.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?