Claude Bless nyuma yo gufasha abandi nawe(...)

Kwamamaza

agakiza

Claude Bless nyuma yo gufasha abandi nawe agiye gushyira hanze album ye (DVD) ya mbere


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-10-04 09:58:43


Claude Bless nyuma yo gufasha abandi nawe agiye gushyira hanze album ye (DVD) ya mbere

Ku italiki ya 15 Ugushyingo 2017 nibwo umuririmbyi Claude Bless umenyerewe nk’umutoza w’abaririmbyi azashyira kumugaragaro umuzingo we wa mbere w’amashusho (DVD) w’indirimbo zihimbaza Imana yise « NTUJYA UBESHYA » mu mujyi wa Kigali kuri ADEPR Gatenga, igitaramo kizatangira isaa munani z’amanywa.

Claude Bless ni umusore wavukiye mu ntara y’ Uburengerazuba mu karere ka Rusizi, kuri ubu akaba atuye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga. Amazina ye nyakuri ni Jean Claude URIMUBENSHI, akaba yarakunze kugaragaza impano yo kuririmba kuva mu bwana bwe.


Claude Bless witegura kumurika Album

Impano ye yo kuririmba yatangiye kuyikoresha ari mu ishuri ryo ku Cyumweru, yakuze akunda kuba mu makorari ndetse akaba n’umuhimbyi w’indirimbo muri yo. Impano ye yaje kwaguka cyane aho arangirije amashuri ye yisumbuye, akomereza umurimo w’Imana aho yigaga kaminuza, nyuma yo gusoza mashuri ye ya kaminuza (A0) mu ishami ry’uburezi, ubu umurimo w’Imana wo gufasha abaririmbyi awukorera mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatenga muri Korari Elayo, Ibi ariko ntibimubuza gutera intambwe agafasha n’izindi korari zitandukanye.

Uyu musore ngo yakomeje kwiyumvamo umuhamagaro wo kuririmba birenze urwego abikoraho muri korari, nibwo yaje gufata icyemezo cyo gutunganya indirimbo ze wenyine bidakuyeho ariko ko akomeza no gufasha korari ye ndetse n’izindi zose zamukenera.


Claude hirya yo kuririmba anacuranga Piano

Agakiza.org tuganira na Bless yadutangarije ko ubu ari mu myiteguro ikomeye y’igiterane cyagutse azakorera kuri ADEPR Gatenga taliki ya 15 Ugushyingo 2017 ari nacyo azamurikiramo Album ye ya mbere y’amashusho, igizwe n’indirimbo umunani. Iyi Album yayitiriye imwe mu ndirimbo ziyigize ivuga ngo : « Ntujya Ubeshya »

Yagize ati: "Mfite ishimwe rinini ryo gushimira Imana yanjye kuko yabanye najye mu rugendo rukomeye rw’ubuzima n’ubu kandi ndacyabona ineza yayo. Mu myiteguro itoroshye y’iki giterane naho ndi kugenda mbona koko ko Imana itajya ibeshya iyo isezeranije isohoza. Imyiteguro imeze neza kuri ubu abo tuzafatanya bamaze kuboneka"

Claude Bless imbere ubwo yari mu gikorwa cyo gufata amashusho

Claude yadutangarije kandi ko azafatanya n’abakozi b’Imana batandukanye, abavugabutumwa, abaririmbyi...

Bamwe mu bazagaragara muri iki gitaramo harimo amwe mu makorari yo muri ADEPR, akundwa n’abatari bakeya hano mu Rwagasabo nka Korari Sauni guturuka muri paruwasi ya Cyahafi ku mudugudu wa Cyahafi, korari Gibeyoni guturuka muri Paruwasi ya Nyanza ku mudugudu wa Murambi, amakorari yo ku mudugudu wa Gatenga aho igiterane kizabera, dore ko anahari ku mubare utari muto kandi yose akunzwe cyane muri iyi minsi ndetse na Past. Munezero nk’umuvugabutumwa.


Korari Sauni izataramira abantu mu gitaramo cya Bless


Korari Gibeyoni y’i Murambi nayo izaba ihari


Past. Munezero azabwiriza muri iki giterane

Niyondora Vedaste [email protected]

Ibitekerezo (1)

Claude Bless

5-10-2017    02:26

Tuzabane dufatanye gushima Imana

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?