Chine: Mu ntara 4 abayobozi babujije abana(...)

Kwamamaza

agakiza

Chine: Mu ntara 4 abayobozi babujije abana kujya mu nsengero


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-09-05 09:59:36


Chine: Mu ntara 4 abayobozi babujije abana kujya mu nsengero

Abayobozi bo mu Bushinwa mu ntara 4 bakomeje kubangamira uburenganzira bwo kwisanzura mu iyobokamana. Basohoye amategeko abuza abana kwitabira ibikorwa bya gikirisitu nubwo baba bari kumwe n’ababyeyi babo.

Mu ntara ta Zheijang mu mwaka wa 2013, ingo z’abakirisitu zaribasiwe cyane cyane izagaraga ho imisaraba, ikurwaho. Kugera muri 2016 ingo zirenga 1.700 zaribasiwe mu mwaka umwe bikurura imvururu.

Umugore w’umupasiteri wanze ko urusengero rwe rukurwaho imisaraba bamuhambye ari muzima n’urusengero rwe rurasenywa.

Ubutegetsi bwa Xi Jinping bukomeje gukandamiza abakirisit no kubabuza uburenganzira bwo kwamamaza ubutumwa bwiza bahere mu bana, kuko bashyizeho amategeko ababuza kujya mu nsengero batitaye no kubazana n’ababyeyi babo.

Raporo yashyizwe ahagaragara muri uku kwezi yagaragaje ko insengero nyinshi muri Wenzhou, mu ntara ya Zhejiang bahawe amabwiriza avuga ko abantu badafite imyaka y’ubukure batemerewe kwinjira mu nsengero.

Umuryango China Aid, watangaje ko no mu ntara ya Anhui, Jiangsu na Shandong hashizweho amategeko abangamira abakirisitu mu misengere yabo.

Maria, umubyeyi w’umugaturika yabwiye ikinyamakuru ucanews.com ko hashize icyumweru, umwarimu wigisha umukobwa we amwoherereje ubutumwa bwanditse kurubuga abarimu bahuriraho n’ababyeyi, abuzwa kongera kujyana umwana we mu rusengero.

Mary umubyeyi w’umuporotesitanti avuga ko nubwo abayobozi bababujije kujyana abana mu rusengero ntacyo bibatwaye, kuko bazajya bafata umwanya bakigisha abana bageze mu rugo.

William Nee umushakashatsi mu kigo kirwanya akarengane k’ikiremwa muntu (Amnesty International) yagaragaje ko batarabasha kubona imibare igaragara y’ahantu hose abakirisitu babujijwe kwinjiza abana mu nsengero mu bushinwa.

Infochretienne.com
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?