Byinshi utari uzi kuri kanseri kanseri(...)

Kwamamaza

agakiza

Byinshi utari uzi kuri kanseri kanseri y’inkondo y’umura.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-08-31 02:40:45


Byinshi utari uzi kuri kanseri kanseri y’inkondo y’umura.

Kanseri y’inkondo y’umura yibasira abakobwa n’abagore. Iyi nkuru yagufasha gusobanukirwa kanseri y’inkondo y’umura, ibiyitera, ndetse n’uburyo bwo kuyirinda.

Nkuko tubikesha ishyirahamwe ritanga inama ku bijyanye n’indwara ya kanseri zitandukanye ryitwa American Cancer Society ritangaza ko abagera kuri 12,280 basuzumwe iyi kanseri muri Amerika abarenga 4’000 muri bo bapfuye bazira iyi kanseri gusa nanone iyi kanseri iyo ifatiranywe bikiri mu maguru mashya haba hari amahirwe yuko ishobora gukira.

Kimwe n’izindi kanseri zibaho mu gihe uturemangingomfatizo twubatse umubiri turi gukura mu buryo budasanzwe, iyi nayo niko bimeze kuko ibaho igihe uturemangingo tuba ku gice cyo hasi cya nyababyeyi ( Cervix) turi gukura nabi gahoro gahora tukazabyara kanseri izwi cyane mu rurimi rw’icyongereza nka Cervical cancer .

Ese ni iki gitera iyi kanseri?

Kugeza ubu impamvu nyamukuru itera iyi kanseri ntiramenyekana ku kigereranyo cy’ijana ku ijana gusa abashakashatsi batandukanye b’abahanga bagaragaza bimwe mu bishobora kongera ibyago byo kurwara iyi ndwara muri byo harimo ibi bikurikira:

 HPV (Human Papillomavirus) iyi ni virusi itera kanseri y’inkondo y’umura benshi bayita Papilloma igaragara mu moko arenga ijana(100) ariko muri yo agera kuri cumi n’atatu(13) yifitemo ubushobozi bwo gutera kanseri y’inkondo y’umura ikaba ishobora gukwirakwira binyuze mu mibonano mpuzabitsina.

 Gukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu batandukanye :nabyo biri mu byongera ibyago byo kurwara iyi kanseri bitewe nuko uko ukorana imibonano mpuzabitsinda n’abantu batandukanye uba ushobora guhura nufite iriya Papilloma( HPV) twabonye ko yongera ibyago byo kurwara kanseri y’inkondo y’umura

 Kunywa itabi: biri mu bintu byongera ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye ndetse niyi irimo.

 Gukica intege k’ubwirinzi kamere: ibi bikunze kugaragara ku barwayi b’indwara zidakira bahora bafata imiti nk’ababana n’ubwandu bwa SIDA,Diyabete, ndetse n’abahawe ingingo zimwe na zimwe nk’impyiko ndetse n’abarwayi bari mu bitaro.

 Kubyara ukiri muto: abashakashatsi batandukanye bagaragaz a ko bamwe mu bagore babyara bakiri cyangwa se bafite munsi y’imyaka cumi n’irindwi baba bafite ibyago byo kurwara iyi kanseri ugereranije nababyara bakuze mbese bafite hejuru y’imyaka makumyabiri n’itanu(25).

 Gukoresha ibinini biboneza urubyaro nabyo bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri.

Dore ibimenyetso bigaragaza ko urwaye iyi kanseri

Iyi kanseri kimwe n’izindi zitandukanye, hari ubwo ibimenyetso bitinda kugaragara ndetse kuri bamwe ntibinagaragare mu ntangiriro zo kurwara ahubwo uko iminsi igenda ishira nibwo bimwe mu bimenyetso rusange by’iyi kanseri bigenda bigaragara ,muri byo twavugamo:

• Kuva amaraso nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina
• Kubabara mu kiziba cy’inda
• Kuva ku bagore bamaze gucura.
• Kubabara no kutaryoherwa n’imibonano mpuzabitsina
• Kuzana ururenda rufite impumpuro mbi mu gitsina

Bimwe mu bimenyetso by’iyi Kanseri bisa n’iby’ubwandu (Infection),mu gihe ubonye kimwe muri ibi bimenyetso ukwiye kwihutira kureba muganga.

Icyo wakora ngo wirinde kurwara iyi ndwara

bimwe mu byo wakora ukagabanya ibyago byo kurwara kanseri y’inkondo y’umura harimo:

Gufata urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura ku bana bakiri bato
Kwisuzumisha nibura nyuma y’imyaka ibiri
Kuzibukira itabi
Kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina n’abantu batandukanye

Src: medicalnewstoday.com
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?