Bwengebwisi -Dukomeze n’agatabo k’umugenzi/(...)

Kwamamaza

agakiza

Bwengebwisi -Dukomeze n’agatabo k’umugenzi/ Donna mma vany


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-04-12 08:36:50


Bwengebwisi -Dukomeze n’agatabo k’umugenzi/ Donna mma vany

Mukristu ajya ku irembo rirasukirwaho ahura na bwenge bw’isi

Ubushize twatandukanye Mukristu, Mutabazi amufashije kuva mu isayo gahindagasaze akomeje urugendo ajya ku Irembo Rirasukirwaho (rifunganye), nyamara urugendo yahuriyemo n’umugabo Bwengebwisi avuye mu mudugu, baturanye Witwa Bwengebwakamere, maze aramuyobya.

Bahuye rero mukristu agenda aremerewe , aniha , asuhuzumutima ; Undi aba amubonye amababa aramwihererana, baba baraganiriye kandi uwo mugabo yari yarumvise inkuru ze ariko ntibyabujije mukristu kubimusubiriramo nawe, undi abyumvise aba amugiriye inama yo gutura umutwaro hafi aho atiriwe akomeza .

Ese wowe ntawe mwigeze muhura ngo akubwire ko ugomba gukizwa mu bwenge ?

Bwengebwisi yamugiriye nindi nama yo guhindura inzira, amwumvisha ko iyi nzira irimo ibyago byinshi!
ati : ntureba uko isayo yaguhinduye. Ubwo kandi amwumvisha ko ari itangiriro ry ibyago azahurira nabyo muri iyo nzira. Ahita amubwira ko amurangira umuntu witwa Mwikirishamatageko, utuye Kwa Ngesonziza w’umunyabwenge.
Haraho Bwengebwisi yamubwiye ko ari umusaza amuruta ubukuru mukristu yari
yakubitanye n’umusaza mu itorero.
Yamurondoreye ibyago azahura nabyo:Imiruho, umubabaro,inzara n ibyago, kwambara ubusa, gucumitwa inkota,intare n ibiyoka, umwijima,urupfu,,,.Amubwira ko bitoroshye ariko undi ntiyabyitaho kuko yarazi ikimuri ku mugongo.

Ubwo muzi ko Bwengebwisi atanyuzwe arakomeza da! Aba amubajije icyamubwiye ko afite uwo mutwaro ku mugongo Ubwo undi nawe yamurondoreye byose!!

Sibwo Bwengebwisi amurangiye inzira ya bugufi amurangira umugabo witwa Mwikirishamategeko utuye mu birorero bya Ngesonziza.

Mukristu nyuma yo kuzura gushidikanya sibwo amwumviye !Erega
ateshuka inzira aba akatiye muyo bamweretse inyura munsi y’umusozi muremure .
Uwo musozi wari ubogamiye kuruhande rw’inzira kandi abona wenda kumugwira kandi urabya ibirimi by’umuriro (Kuva 19: 16-18 )”Ku wa gatatu mu gitondo inkuba zirakubita, imirabyo irarabya, igicu gifatanye kiba kuri uwo musozi.

Ijwi ry’ihembe rirenga cyane rirumvikana, abantu bose bari mu ngando z’amahema bahinda imishyitsi.Mose azana abantu akuye mu ngando gusanganira Imana, bahagarara munsi y’uwo musozi.Umusozi wa Sinayi wose ucumba umwotsi, kuko Uwiteka yawumanukiyeho aje mu muriro. Umwotsi wawo ucumba nk’uw’ikome,umusozi wose utigita cyane)ahageze agira ubwoba arahagarara
(Uyu musozi ni Sinayi yaciragaho amarenga aho baherewe amategeko. Bivuga ngo amategeko ntiyageza ku gakiza keretse ubuntu bw’Imana muri Kristo Yesu.) Kandi Muvugabutumwa (muvugabutumwa twibuke ko ariwe wamurangiye inzira cya gihe agitangira urugendo) yahamusanze undi isoni zikamukora akabura icyo avuga ariko amaze kumutekerereza uko byagenze, Mubwirizabutumwa amubwira aya magambo:

Mwirinde mutanga kumva Iyo ivuga. Ubwo ba bandi batakize kuko banze kumva Iyababuriye iri mu isi, nkanswe twebwe niba dutera umugongo Ituburira iri mu ijuru!
Arakomeza aramubwira ngo, “Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.”
Amubwira ko yanze kumvira inama yagiriwe n’Imana, akaba atangiye guteshuka ko ari kwishyira mu kaga ko kurimbuka iteka. Mukristu asaba imbabazi abona gutuza umutima .

Bwengebwisi, Mwikirishamategeko, Mvugonziza, bose bafitanye isano ya bugufi uwambere ariwe Bwengebwisi ntamuntu wabasha kwikiza cyangwa ngo akizwe n’ubwenge bwe kuko Imana yabuhinduye ubupfu (Rom1), idukirisha umusaraba wa Yesu ari rwo rupfu.

Ngesonziza: Ngesonziza ni abantu mu kinyarwanda tubita imfura ntacyo yakwima ariko abiterwa n’ubufura yatojwe ngo adakosa bakamugaya ariko ntabikoreshwa no kwizera kandi ibintu udakoreshejwe n’urukundo no kwizera Kristo nta ngororano.

Bwengebwisi na mwikirishamategeko :Ni ba bantu b’Abafarisayo bakurikiza amategeko ariko batazi imbabazi z’ Imana. Mwikirishamategeko ibye twabivuze.

Mvugonziza: Ntawakizwa no gutunganya ingeso ze uko abyumva cyangwa ashaka ahubwo ingeso z’umuntu zigirwa nziza nuko ababariwe binyuze ku musaraba.
Mukristu yahuye na Bwengebwisi, amugira inama yo gutura umutwaro kugirango yishimire imigisha y’Imana kandi ku musaraba ariho bayitura.
Muri make rero twabonye ukuntu yamuyobeje inzira akamwohereza kwa Mwikirishamategeko utuye kwa Ngesonziza akamubeshya ko ashoboye gukuraho imitwaro .

Kandi Twababajwe n ‘ukuntu Mukristo byarangiye ayobye inzira, kugeza ubwo yongeye guhura na Mubwirizabutumwa bimaze kumuyobera, akabanza kugaya Mukristo, ariko amaze kumva uko byagenze Mubwirizabutumwa yongeye kumwigisha Ijambo ry’Imana , ko imirimo itegetswe n’amategeko (amadini) idashobora gukuraho ibyaha ko umukiranutsi abeshwaho no kwizera (Yesu).

Ibyo birangiye Muvugabutumwa akaba yaramugiriye inama zose zatuma akomeza urugendo ntibongere kumuyobya nibyo azahura nabyo mu nzira. Mukristo amaze kumva ibyo no kwemera ko atazongera basezeranaho.

Maze arakata asubira inyuma agenda yihuta ngo asubire munzira ijya kuri rya rembo, aba acitse akaga gutyo ! Twirinde uko tugenda muri uru rugendo hari byinshi byadutesha inzira.
Tuzakomeza kureba uko yageze ku irembo rirasukirwaho n ‘uko byagenze.

Donna Mma Vany

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?