Bisobanuye iki guhabwa umugisha n’Imana?

Kwamamaza

agakiza

Bisobanuye iki guhabwa umugisha n’Imana?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-09-07 09:03:01


Bisobanuye iki guhabwa umugisha n’Imana?

“Kugira ngo umugisha wa Aburahamu ugere no ku banyamahanga bawuheshejwe na Yesu Kristo, kwizera kubone uko kuduhesha wa Mwuka twasezeranyijwe”

Twese twigeze kumva umuntu avuga ati: "Nahawe umugisha n’Imana,". Ni mu bintu bisanzwe bijyanye no gutsinda ,ubuzima bwiza, guhirwa n’urushako (umuryango), ubutunzi, cyangwa akazi. Twigeze no kumva abakinnyi bavuga ibi nyuma yo gutsinda umukino ukomeye. Bati “ twese twahawe umugisha n’Imana”.

Bisa nk’aho imyumvire ihuriwe na benshi ku guhabwa umugisha n’Imana ari uko iduha ibintu byiza. Ni muri urwo rwego dushobora kuvuga ko umugisha w’Imana uri kuri buri wese, abizera ndetse n’abatizera. Matayo 5:45 havuga ko Data wa twese uri mwijuru “ ategeka izuba rye kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa abavubira imvura”.

Ariko se imigisha y’Imana twayirebera mu ndorerwamo y’ ibintu bifatika gusa? Nubwo umugisha w’Imana ugereranywa n’ibifatika, ibi bishyiriraho imipaka abakristo mu kumva neza ibiri mu mutima w’ Imana ku buzima bwabo . Ni ubuhe busobanuro bwuzuye bwo guhabwa imigisha n’Imana?

Umugisha wa Aburahamu

Reka duhere ku mugisha wa Aburahamu yahawe n’Imana mu Itangiriro 12: 3: “Kandi muri wowe ni ho imiryango yose yo mu isi izaherwa imigisha.” Aha dushobora gutekereza ko guhabwa umugisha bisobanura ibigaragara , nko kugira ubuzima bwiza. Ariko mu Bagalatiya 3:13 na 14, intumwa Pawulo yasobanuye neza icyo umugisha wo mu Itangiriro 12: 3 usobanura: “Kristo yaducunguye kugira ngo dukizwe umuvumo w’amategeko, ahindutse ikivume ku bwacu ( Kuko byanditswe ngo “ Havumwe umuntu wese umanitswe ku giti”) . Kugira ngo umugisha wa Aburahamu ugere no ku banyamahanga bawuheshejwe na Yesu Kristo , kwizera kubone uko kuduhesha wa Mwuka twasezeranyijwe”.

Iyi mirongo isobanura uburyo dushobora guhabwa imigisha, n’umugisha w’Imana icyo aricyo.

Ni gute duhabwa umugisha?

Nk’atwe abanyabyaha b’abatindi ntakindi twari dukwiye atari ugucirwaho iteka no kuvumwa! Muri make nta mugisha twari dukwiye. Ikindi kandi n’uyu munsi imirimo yacu myiza no gukiranuka kwacu sibyo biduhindura kuba abanyamugisha. Ahubwo ku musaraba Yesu yabaye ikivume mu kimbo cyacu. Yishyizeho imivumo y’abantu bose arabapfira. Kubera umurimo Yesu yakoze wo kuducungurira ku musaraba, umuvumo w’icyaha ntukituriho, duhabwa imigisha n’Imana binyuze mu kwizera Yesu Krisito.

Umugisha w’Imana ni uwuhe?

Abagalatiya 3:14 herekana neza ko imigisha yo muri Kristo Yesu Imana ishaka ko twakira atari ibintu bifatika, ahubwo ni ikintu gikomeye cyane ‘Isezerano ry’ Umwuka Wera’.

Mu butumwa bwiza ntitwabonyemo gusa umugisha wo kubabarirwa, gutunganywa , no kwezwa. Ndetse birenze kurutaho, twabonye imigisha ihebuje, ariyo Mana y’Ubutatu : Data, Mwana, na Mwuka , nk’Umwuka watunganijwe, utanga ubuzima bwose . Ni Umwuka Wera utanga ubuzima uba muri twe mu buryo bufatika bwo kwishimira. Yoo, mbega umugisha twari dukwiye kwishimira ibirimo byose nk’umugabane wacu wa buri munsi! ”

Umwuka Wera ni imigisha Imana yasezeranije Aburahamu ku mahanga yose, kandi yakiriwe n’abizera kubwo kwizera Kristo. Umwuka ni Umwuka Wera wuzuye, kandi mu by’ukuri Imana ubwayo yatunganyijwe mu butatu bwayo binyuze mu kwigira umuntu, kubambwa, kuzuka, kuzamuka, no kumanuka kugira ngo tumwakire nk’ubuzima bwacu n’ibintu byose. Ibi nibyo byibandwaho mu butumwa bwiza bw’Imana.

Ibintu bifatika by’umugisha Imana yasezeranyije Aburahamu ni ubutaka bwiza (Itang 12: 7; 13:15; 17: 8; 26: 3-4), bwari ubwoko bwa Kristo wuzuye ( Abakolosayi . 1:12 ). Niyo mpamvu amaherezo Kristo yagaragajwe nk’Umwuka wera wuzuye utanga ubuzima (1 Kor. 15:45; 2 Kor. 3:17), umugisha w’Umwuka Wera wasezeranyijwe uhuye n’ umugisha w’igihugu cyasezeranijwe Aburahamu.

Kubona imigisha y’Imana

Kristo atuye muri twe nk’Umwuka wuzuye, bityo dukwiye kumubona mu buryo bwihariye, dukwiye guhora dusenga mu izina rye, mu Ijambo rye niho byose twifuza biherereye dukwiye kurigira iryambere mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Gukurikira Kristo, umugisha nyawo

Niba twibwira ko imigisha y’Imana ahanini ari ibintu bifatika, tuzakurikirana ibyo bintu, tumare igihe mu masengesho dusaba Imana ibifatika, kandi mu gihe tutazabibona, tuzavuga ko tutahawe umugisha n’Imana. Ingaruka zibyo , ni uko tuzatakaza kwishimira imigisha yagutse, kandi yuzuye. Ntakabuza ko tuzabura amahoro yo mu mutima. Ariko birakwiye ko twibanda ku gukurikira Kristo Yesu kandi tukayoborwa na we, tuzishimira Umwuka we Wera yaduhaye wuzuyemo byose twifuza nk’umugisha w’Imana uri hejuru kandi uhebuje indi yose!

Mu byukuri dukwiye gushimira Imana ku bintu bifatika yaduhaye. Ariko mu gihe tutaratahura umugisha ukomeye( Umwuka Wera) twiboneye muri Kristo Yesu nk’urukundo rwacu, amahoro yacu, kwihangana kwacu, kunyurwa kwacu, umunezero, n’ibindi byinshi turonkera muri we, tuzabaho tubuze umugisha uruta iyindi yose! ”

Source: Bibles for America( Blog)

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?