Birababaje ! Urupfu rw’umufasha w’umuvugabutumwa

Kwamamaza

agakiza

Birababaje ! Urupfu rw’umufasha w’umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel rushegeshe imitima ya benshi.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-08-07 07:42:38


Birababaje ! Urupfu rw’umufasha w’umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel rushegeshe imitima ya benshi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 6/8/2017 mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal humvikaniye inkuru y’inshamugongo y’urupfu rwa Kunda Therese wari umugore w’Umuvugabutumwa uzwi kandi ukundwa n’abantu benshi bwana Kwizera Emmanuel.

Kwizera Emmanuel ni umuyobozi w’umuryango nyafrika w’ivugabutumwa witwa AEE (African Evangelic Enterprise) ndetse yabaye umuyobozi w’umuryango GBUR (Union des Groupes Biblique au Rwanda) uhuza imiryango y’abanyeshuri ivuga ubutumwa bushingiye kuri Bibiliya mu mashuri yisumbuye na Kaminuza (GBU).

Evangelist Kwizera Emmanuel

Amakuru ava mu muryango wa Emmanuel Kwizera, avuga ko uyu Therese Kunda yari amaze iminsi arwaye indwara ya Kanseri aho yari yasabwe n’abaganga kujya kwivuriza mu Buhinde nyuma yo gusanga arwaye Cancer. Yaje kujya mu Buhinde inshuro ebyiri, ndetse akaba yaragaragaraga nk’uwakize.

Kwizera n’umufasha we kuri ubu utakiri muri iyi si

yongeye kuremba ajya ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal, Inshuti n’abavandimwe bakomeje kurwaza Nyakwigendera biringiye ko azakira rwose cyane ko iyi ndwara ngo atari ayimaranye igihe kinini. Ariko Imana ntiyabyemeye yahisemo kumucyura gutyo. Therese Kunda asigiye umugabo we Kwizera Emmanuel abana bato cyane, iki kikaba ari kimwe muri byinshi byashegeshe imitima y’abazi uyu muryango bose.


Kwizera Emmanuel n’abana na Nyakwigendera wari Mama w’abana be.

Nk’uko bigaragara mu butumwa Umuryango wa Kwizera wahaye inshuti n’abavandimwe uyu mubyeyi Nyakwigendera Therese azaherekezwa kuwa 4 taliki ya 10/08/2017.


Umuryango wa Kwizera Emnanuel ufite umubabaro wo kumenyesha abavandimwe n’incuti ko umufasha we Kunda Therese yitabye Imana tariki 6/8/2017 mu bitaro byitiriwe Umwami faisal. Umunsi wo gushyingura ni kuwa kane tariki 10/8/2017 saa cyenda i rusororo. Ikiriyo kirabera murugo kwa Kwizera, i Gikondo mu mudugudu wa BNR, i ruhande rwa Association Umwana Ukundwa.

Agakiza.org twihanganishije inshuti n’abavandimwe b’umuryango wagize ibi byago by’umwihariko Ev. Emmanuel Kwizera. Nyakwigendera aruhukiye mu mahoro Imana ikomeze abasigaye!

Niyondora Vedaste [email protected]

Ibitekerezo (1)

Bf

7-08-2017    14:34

Rwose twifatanije n’umuryango wumuvandimwe wacu dukunda cyane Kwizera.Kuva twakumva iyinkuru yicamugongo twaramusengeye.Imana nyibihe yo igena nuburyo bisimburana umugirire neza numuryango wise.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?