Bibiliya yanditse mu rurimi rw’amarenga(...)

Kwamamaza

agakiza

Bibiliya yanditse mu rurimi rw’amarenga yatangiye gukoreshwa


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-05-03 04:42:38


Bibiliya yanditse mu rurimi rw’amarenga yatangiye gukoreshwa

Bibiliya imaze guhindurwa mu ndimi 540 zitandukanye, mu gihe iezerano rishya rimaze guhindurwa mu ndimi 1320. Guhindura Ijambo ry’Imana mu rurimi rw’amarenga byari bitarakorwa mu gihe hashize imyaka 480 Bibiliya ihinduwe mu gifaransa, kuko yahinduwe mu mwaka 1535.

Hashize imyaka hagati ya 20 na 30 hashakwa uburyo Bibiliya yashyirwa mu rurimi rw’amarenga nkuko byatangajwe na Rob Myers umuyobozi w’umuryango ugamije kwamamaza ubutumwabwiza ku isi yose.

Uyu muryango ufatanyije n’imiryango y’abantu bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bamaze gushyiraho ibipimo ngenderwaho mu guhindura Bibiliya mu rurimi rw’amarenga kugirango indi miryango yose izagendere kuri ibyo bipimo.

Myers atangaza ko byabatwaye umwaka wose kugirango babashe gushyiraho ibyo bipimo, nyuma bajya kubyereka ihuriro ry’amashyirahamwe mpuzamahanga ya Bibiliya kugirango bemeze amabwiriza mashya.

Myers atangaza ko guhindura Bibiriya mu rurimi rw’amarenga ari ikintu gikomeye babashije kugeraho kuko abantu bafite ubu bumuga nabo bakwiriye kugerwaho n’Ijambo ry’Imana mu rurimi bakoresha kuko ari uburenganzira bwabo.

Izi ndimi z’amarenga ziri mu ndimi zirenga 400 uyu muryango ukaba uri gukora ibishoboka byose kugirango izi ndimi zose z’amarenga uko zirenga 400 zibashe guhindurwa nabo bagerweho n’ijambo ry’Imana nk’abandi bantu.

Myers atangaza ko mu indimi z’amarenga 400 bamaze guhindura 5% gusa, agaragaza ko bafite akazi kenshi kataboroheye kugirango nibura babashe kuzikorera zose.

Christian news.com
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?