Bibiliya ivuga iki ku mibonano mpuzabitsina(...)

Kwamamaza

agakiza

Bibiliya ivuga iki ku mibonano mpuzabitsina mbere yo gushaka?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-07-09 05:56:54


Bibiliya ivuga iki ku mibonano mpuzabitsina mbere yo gushaka?

Gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushaka (marriage) ni icyaha nk’uko tubisanga mu rwandiko rwa 1 Pawulo yandikiye Abakorinto 7:2, mu rwego rwo kwirinda ubusambanyi, buri mugabo agomba kugira mugore we kandi buri mugore agomba kugira umugabo we. Muri uyu murongo Pawulo yavuze ko gushaka (kurongora) ari umuti w’ubusambanyi. Bitewe no kunanirwa kwirinda bagakora ubusambanyi, abantu bakwiye gushaka.

Mu rwandiko rwa 1 rw’Abakorinto 7:2 hagaragaza neza imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingirwa ko bisobanura ubusambanyi, imirongo yose yo muri Bibiliya yamagana ubusambanyi nk’ icyaha kandi abanditsi nabo bagerageza kwamagana icyaha cyo gukora imibonano mpuzabitsina mbere yubukwe.

Hari imirongo myinshi yo muri Bibiliya igaragaza ko gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingirwa ari icyaha (Ibyakozwe n’Intumwa 15:20; 1 Abakorinto 5: 1; 6:13, 18; 10: 8; 2 Abakorinto 12:21; Abagalatiya 5:19; Abefeso 5: 3 ; Abakolosayi 3: 5; 1 Abatesalonike 4: 3; Yuda 7). Bibiliya ishimangira kwifata burundu mbere yo gushyingirwa. Imibonano mpuzabitsina hagati yumugabo numugore we ni bwo buryo bwonyine bw’imibonano mpuzabitsina Imana yemera (Abaheburayo 13: 4).

Kenshi na kenshi twibanda ku "myidagaduro" y’imibonano mpuzabitsina tutazi ko hari ikindi kintu bitanga "kubyara". Imibonano mpuzabitsina hagati y’ bashakanye irashimishisha, kandi niko Imana yabiteguye . Imana ishaka ko abagabo n’abagore bishimira imibonano mpuzabitsina mugihe bamaze gushyingirwa. Indirimbo ya Salomo hamwe n’ibindi bice byinshi bya Bibiliya (nk’Imigani 5:19) basobanura neza umunezero uba mu mibonano mpuzabitsina.

N’ubwo bimeze bityo, abashakanye bagomba kumva ko umugambi w’Imana ku mibonano mpuzabitsina urimo kubyara abana. Rero iyo abifuza gushinga urugo bakoze imibonano mbere yo gushyingirwa baba bibeshye incuro ebyiri kuko baba barimo kwishimira umunezero utabagenewe, kandi bikaba byabaviramo kubyara ku buryo bunyuranye n’ubwo Imana yateguye ko buri mwana avukira mu muryango.

N’ubwo imibonano mpuzabitsina mbere yo gushaka abantu batayivugaho rumwe, hari ubutumwa Bibiliya iduha aho itubwira ko ari icyaha imbere y’Imana, uburyo bwo kwifata mbere yo gushaka buramutse bwubahirijwe twagera kuri byinshi kuko indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zagabanuka, gukuramo inda byagabanuka, umubare w’ababyeyi batashyingiranywe wagabanuka ndetse n’inda zitateguwe zagabanuka. Si ibyo gusa ahubwo n’abana bakura badafite ababyeyi bombi bagabanuka.

Muri macye kwifata ni ingenzi kuko bikiza ubuzima aho usanga birinda abana, biha imibonano mpuzabitsina agaciro gakwiye, bihesha Imana icyubahiro. Birakwiye rero ko abantu bamenya ko gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushaka ari icyaha imbere y’Imana, urubyiruko n’abandi basabwa gusenga bakemera kuyoborwa n’umwuka wera kuko nicyo cyabafasha guhangana na Satani bityo bakabasha gutsinda ibishuko bye.

Source: www.gotquestions.org

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?