Bibiliya ivuga iki ku ivanguramoko?

Kwamamaza

agakiza

Bibiliya ivuga iki ku ivanguramoko?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-07-13 09:27:51


Bibiliya ivuga iki ku ivanguramoko?

Muri iyi minsi hirya no hino ku isi hakomeje kumvikana umwuka utari mwiza ushingiye ku ivaguramoko, ariko ikintu cya mbere tugomba gusobanukirwa ni uko hariho ubwoko bumwe bw’abantu. Abanyafurika, Abanyaziya, Abahinde, Abarabu, n’Abayahudi ntabwo ari amoko butandukanye kuko abantu bose bafite imiterere imwe y’umubiri. Icy’ingenzi cyane, abantu bose baremwe kimwe mu ishusho y’Imana (Itangiriro 1: 26-27).

Imana ntigaragaza kubogama cyangwa gutonesha (Gutegeka 10:17; Ibyakozwe 10:34; Abaroma 2:11; Abefeso 6: 9), kandi natwe ntitwagombye kubikora. Ahubwo, tugomba gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda (Yakobo 2: 8).

Mu Isezerano rya Kera, Imana yagabanije ikiremwamuntu mu matsinda abiri y’amoko: Abayahudi n’Abanyamahanga. Umugambi w’Imana kwari ukugira ngo Abayahudi babe ubwami bw’abatambyi, bakorera amahanga. Ariko ahanini, abayahudi bishimiye umwanya wabo kandi basuzugura abanyamahanga. Yesu Kristo yarangije ibi byose asenya urukuta rwadutandukanya (Abefeso 2:14) ivanguramoko iryo ariryo ryose n’ urwikekwe,birangizwa n’umurimo wa Kristo ku musaraba.

Yesu adutegeka gukundana nkuko adukunda (Yohana 13:34). Niba Imana idukunda kandi itabogamye, dukeneye gukunda abandi murwego rwo hejuru nk’uko Kristo yabigenje. Yesu yigisha muri Matayo 25 yavuze ko ibyo dukorera bagenzi bacu, ariwe tuba tubikoreye. Niba dufata umuntu tukamusuzugura , tuba dufashe nabi umuntu waremwe mu ishusho yImana; ibyo ni ukubabaza umuntu Imana ikunda kandi Yesu yapfiriye.

Ivanguramoko, mu buryo butandukanye no mu nzego zitandukanye, rimaze imyaka ibihumbi byibasiye inyokomuntu. Bavandimwe benedata , ibi ntibikwiye. Abahohotewe n’ivanguramoko, urwikekwe, n’ivangura bakeneye kubabarira.

Abefeso 4:32 hagira hati: “Mugirire neza kandi mugirire impuhwe, mubabarire, nk’uko muri Kristo Imana yakubabariye.” Abavangura amoko ntibakwiriye kubigumamo, ariko ahanini dukwiye imbabazi z’Imana cyane.

Abakora ivanguramoko, urwikekwe, bakwiye kwihana. “Mwiyegurire Imana nk’abazima mu bapfuye, kandi muhinduke nk’ibikoresho byo gukiranuka imbere y’Imana” (Abaroma 6:13). Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abagalatiya 3:28 haragira hati:"Nta Muyahudi cyangwa Umugereki, imbata cyangwa umudendezo, umugabo cyangwa umugore, kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu."

Iyi nyigisho wayikurikira mu Cyongereza:

Source: www.gotquestions.org

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?