
Buri mwaka inda ibihumbi 60 nizo zikurwamo mu Rwanda
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’
Bijya bibaho ko umugore ashobora kwishyiramo ko atwite ari byo mu
rurimi rw’amahanga (grossesse imaginaire) ariko mu by’ukuri atari byo.
Akaba yanagaragaza ibimenyetso nk’iby’umugore utwite, mu gihe
atipimishishije ngo amenye ukuri, agategereza ko abyara agaheba ari byo
bamwe batangira kuvuga ko inda yahirimye, ko yarozwe, inda barayizinze
n’ibindi.
Ikibitera
Umuyobozi w’ivuriro ryigenga Ihumure, Muremangango Aphrodice avuga ko
abagore bakunze guhura n’icyo kibazo cyo kwiyumvisha ko batwite kandi
atari byo ari babandi baba barahuye n’ibibazo byo kutabona umwana kandi
babyifuza.
Umugore nk’uwo utabyara kandi yumva abikeneye cyane, atangira
kwishyiramo ko atwite nk’iyo aramutse abuze imihango mu kwezi,
agatangira kumva ko ubwo atayibonye nta kabuza yasamye. Ibyo iyo
ubwonko bumaze kubyakira atangira kugira imyitwarire n’ ibimenyetso
nk’iby’umugore utwite, kugira iseseme no kuruka, ndetse n’inda na yo
ikaba nini nk’iy’umugore utwite koko.
Hari n’ibindi bishobora gutuma umugore yibeshya ko atwite, ibyo ni
nko kurwara ibibyimba byo mu mura kuko na byo bituma inda iba nini
nk’iy’utwite, cyangwa se uko kubyimba kukaba kwaturuka ku misemburo ya
kigore idasanzwe (trouble hormonal).
Bishobora guterwa n’ingombyi imwana akuriramo mu nda yirema nabi
bigatuma mu mura hazamo ikintu kibumbabumbye gifite ishusho
nk’iy’amagi y’ibikeri ( grosse môlaire cyangwa môle hydatiforme)
Aha naho umugore agira ibimenyetso by’utwite, ntabone imihango,
agaciragura, akagira iseseme, akabyimba ibirenge, agacika intege
n’ibindi. Gusa umura ( utéris) w’umugore wagize ibyo bibazo uba munini
cyane kurusha uw’umugore utwite by’ukuri.
Inama zigirwa abagore bafite ibibazo nk’ibyo
Igihe umugore abuze imihango mu kwezi agomba kugana muganga
akabimufashamo, ntatangire kwiyumvisha ko yasamye nta gihamya
abifitiye, kuko imihango ishobora kubura bitewe n’impamvu zitandukanye.
Muri izo mpamvu harimo nk’ibyo bibazo by’uburwayi bwo mu mura,
ubuzima ubayemo niba ufite ibiguhangayikishije, wagize uburwayi
bukomeye, indyo mbi n’ibindi.
Kwegera muganga ni ngombwa kandi kuko igihe wahuye na cya kibazo
cy’imisemburo idasanzwe itera ikibumbe kimeze nk’amagi y’ibikeri mu
mura, agusuzuma akakibona hakiri kare biba byiza kuko iyo ugitindanye
gishobora gutera indwara ya kanseri. N’iyo asanze ari ibibyimba byo mu
mura na byo bivurwa vuba bigakira.
Umugore wahuye n’ibyo bibazo, igihe ibipimo byo kwamuganga bigaragaza
ko adatwite, araganirizwa, akagirwa inama, kuko umuntu nk’uwo iyo
asanze atarasamye kandi abyifuza cyane biba bigoranye kugira ngo
abyakire.
Georgine Tumukunde
source:agasaro.com
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’
Kenshi ukunze kubona abantu bagenda bifashe mu nda,
Abantu benshi bakunda gukoresha indimu haba nko kuyirya cyangwa mu...
Bijya bibaho ko umugore ashobora kwishyiramo ko atwite ari byo mu rurimi...
Ibitekerezo( 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 130 )
[email protected] (nitwa Maurice)
27-09-2011 03:06
hari ikindi abagabo badakunda nahato umwanda ku mugore ibi bishobora gutuma umugabo atekereza kubandi
bikavamo guca inyuma umugore we
0.5
7-10-2011 22:38
Super jazzed about getintg that know-how.
iLsEoRwyZzQ
7-10-2011 23:02
Keep on witnrig and chugging away!
Chantal
10-10-2011 09:41
Dusenge cyane iyo nyigo izagire icyo igeraho kandi Imana yi itanga ubwenge ibubongerere.
######
29-10-2011 08:30
Birababaje ko iyi ndwara idafite umuti n’urukingo bizwi kandi ari benshi bayifite. Ababishoboye bacukumbure ibyayo kurutaho.
cyusa
31-10-2011 02:19
Mwangira iyi he nama ko nywa amazi nkatuza ari uko anshizemo??????? bikantera complexe
TWAYIGIZE JOSEPH
7-11-2011 01:32
Kwiringira Imana biruta kwiringira ubwiza rimwe na rmwe umuntu atanafite.
FTTbeFzy
17-11-2011 03:11
hSEqwo quwajapvtzcz, [url=http://sovzznduozzk.com/]sovzznduozzk[/url], [link=http://hoxhmgepebgd.com/]hoxhmgepebgd[/link], http://asyreczktxnn.com/
dany from india
21-11-2011 11:31
murakoze gusa ntimwavuze ko hari na diabete iza gusa umuntu nta ruhare rwe rurimo nkiyombita diabete type 1, kd mwongere mudusobanurire uburyo bwimbitse bwo kuyirwanya kuwamaze kuba affecte kuko biba byiza , kd mudusobanurire igihe umuntu ashobora kubaho yamaze gufatwa nayo
emile
17-04-2012 06:29
nukuri mbarahiye ukuri nimuramuka mutoye iryo tegeko Imana izarakarira igihugu cyose maze ikigabize abanzi bacyo bagitere, ubundi urwanda ntirutsirwa ariko ibyo bintu nibyemezwa mu gihugu cyacu sha nuzadutera nta mbaraga afite Imana izazimuha adutsinde. kwica inzirakarengane bikurura umuvumo kuwabikoze kugeza avuye kwisi murebe mugesera amashuri yize none reba aho ari kuva yamara kwica inzirakarengane ntamahoro yigeze agira, Imana ntishobora kureka kurengera uwishwe arengana.