Babiri mu bayoboke b’idini ya Shitani bagiye(...)

Kwamamaza

agakiza

Babiri mu bayoboke b’idini ya Shitani bagiye kurushinga


Yanditswe na: Ubwanditsi     2012-02-03 14:05:02


Babiri mu bayoboke b’idini ya Shitani bagiye kurushinga

Umusore Isakin Jonsson n’umukunzi
we Michelle Gustafsson bakomoka muri Suwedi, batangaje ko bagiye gukora
ubukwe n’ubwo bafungiwe mu bitaro bya Karsuddens byita ku barwayi bo mu
mutwe muri icyo gihugu.

Bivugwa ko bombi basengera mu rusengero rwa Satani “church of Satan” urusengero rwashinzwe na Anton LaVey.

Uwitwa umugeni Michelle w’imyaka 23 yahuriye na Isakin w’imyaka 33
kuri internet ahagana mu kwezi kwa cumi umwaka ushize, maze nyuma
y’amezi abiri gusa tariki ya 9 Ukuboza bahitamo kuzashinga urugo ari
nabyo benda gukora ubu.

Umusore Isakin yatangaje ati : “Nkunda Michelle cyane, ntabwo ndabona
undi muntu nkawe, aranyumva muri byose, n’iyo nifuza gutemagura
abantu”.

Amakuru dukesha Huffington Post, atangaza ko uyu mukobwa Michelle
yinjijwe muri ibi bitaro byita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe nyuma yo
kwica se amuteraguye ibyuma, akanywa amaraso ye ndetse akanifata ku
mashusho ari gukora ibyo n’amasengesho menshi y’umuyoboke wa Satani.

Uwenda kuba umugabo we Isakin Jonsson nawe yaje kugera muri ibi
bitaro nyuma yo gukata umuhogo w’uwari umukunzi we Helle Chrustensen,
akamucamo ibice ubundi akamurya.

Isakin Jonsson n’umukunzi we Michelle Gustafsson

Biteganyijwe ko ubuyobozi bw’ibi bitaro bwamagana iki gikorwa cyo gushyingirwa kw’aba babiri.

source:igihe.com

Ibitekerezo (2)

IJURU

11-05-2014    13:33

NDICA IMBARAGA ZI MYUKA MIBI MWIZINA RYA YESU

Jerome

14-12-2013    22:31

yesu atube hafi birakaze

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?