Byuka urye unywe kuko urugendo rukiri(...)

Kwamamaza

agakiza

Byuka urye unywe kuko urugendo rukiri rurerure_ Ev BIZIMANA J. Baptiste


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-10-31 04:49:17


Byuka urye unywe kuko urugendo rukiri rurerure_ Ev BIZIMANA J. Baptiste

(...) "Nuko yiryamira munsi y’icyo giti cy’umurotemu arasinzira, agisinziriye marayika araza amukoraho aramubwira ati"Byuka urye." Arakanguka abona umutsima utaze ku makara, n’agacuma k’amazi biri ku musego we. Ararya aranywa, arongera ariryamira. Marayika w’Uwiteka agaruka ubwa kabiri, amukoraho, aramubwira ati"Byuka urye kuko urugendo ari runini rugukomereye." Nuko arabyuka ararya aranywa, iyo nda ayigendera iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, agera i Horebu ku musozi w’Imana" (1Abami 19:5-8)

Uyu ni Eliya, umuhanuzi w’Imana, igihe yahungaga umwanzi we Yezebeli, ahungiye i Horebu ku musozi w’Imana. Yageze mu nsi ya kiriya giti agwa agacuho, ata ibyiringiro, aratentebuka rwose, aritotomba, yisabira gupfa, arasinzira! Muri uru rugendo bijya bibaho ko urugamba rukomera, umwanzi agasizora, agatera aturutse impande zose: muri wowe, mu rugo, ku kazi, mu baturanyi, mu nshuti, mu bo musangiye umurimo,..
Akenshi mu bihe nk’ibyo ni bwo dukunze gucika intege, gutentebuka, kwitotomba, gusinzira (mu buryo bw’umwuka), ubushake bwo kurya (kwegera Imana) bugakende, Mu bihe nk’ibyo umugenzi aba akwiye kwitonda cyane kuko aba ashobora kubigenderamo. Imbaraga ziba zakendereye, aramutse atabonye aho akura izindi ngo akomeze urugendo, yapfa (kugwa) cyangwa agafatwa mpiri n’umwanzi.

Imana na yo izi neza ko icyo ari igihe cyo gutabara umuntu wayo imusubizamo imbaraga n’ubuzima ngo akomeze urugendo. Kariya gacuma k’amazi y’ubugingo n’uriya mutsima utera imbaraga rero biba biri ku musego wananiwe mu rugendo. Icyo aba asabwa gusa ni ugukanguka, akarya, akanywa, kugira ngo abashe gutora imbaraga no gukomeza urugendo. Ibi abikora arushaho kwegera Imana nubwo ubushake bwabyo buba bwakendereye no kwirinda icyamuhuhura.

Birashoboka ko nawe uyu munsi waba uri mu gihe cyo kugeragezwa, ukaba wumva urugendo waruhinira aho ugeze, ndetse ibitotsi n’umunaniro bikaba ari byinshi (mu by’umwuka). Inama ya mbere ukwiye kwigira ni ugushaka ubuhungiro ku Mana nk’uko Eliya yabigenje. Niwiha guhungira ahandi ntuzavayo! Inama ya kabiri ni ukurushaho kurya no kunywa kugira ngo ugire ibondo rikubashisha gukomeza urugendo kugeza igihe uzagerera aho umwanzi atageza imyambi (ku musozi w’Imana).

Ibyo uzabikora urushaho kwegera Imana uko intege zawe zingana ndetse no kwirinda. Humura nuba intwari ntuzatinda gutabarwa.

Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu bubane namwe mwese. Amen.
BIZIMANA Jean Baptiste

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?