BITEYE AGAHINDA: Abasore babiri biyemeje(...)

Kwamamaza

agakiza

BITEYE AGAHINDA: Abasore babiri biyemeje kubana nk’umugore n’umugabo ubuziraherezo


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-08-31 03:35:14


BITEYE AGAHINDA: Abasore babiri biyemeje kubana nk’umugore n’umugabo ubuziraherezo

Nickolas Gilyard w’imyaka 25 y’amavuko na Dominic Spence w’imyaka 27 baba mu mujyi wa Brooklyn muri leta ya New York City muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, bakoze ubukwe bavuga ko bagiye gukundana ubuziraherezo


Ngabo ku ruhimbi

Amakuru dukesha theknot.com avuga ko aba basore bamaze kurushinga, bakundanye imyaka 11 yose kuko iby’urukundo rwabo byatangiye bakiri bato
Mu bigaragara aba basore bari bashagawe n’imiryango yabo ku munsi w’ubukwe, ubona ari ibintu bisanzwe, baje gusezeranira mu nzu ikorerwamo ibirori ya Bath Club kuri Miami Beach muri leta ya Florida,


Nick na Dominic bashagawe n’imiryango

Ibikorwa by’ubutinganyi bimaze gufata indi ntera ikomeye, bene data biragaragara ko mu by’ukuri icyizira cyafashe intebe kuri iyi si, bishatse kuvuga ko ubwami bw’Imana bwegereje


Bafatanije gukata umutsima

Nimuhaguruke dusenge kandi uzi ubwenge atoze umwana inzira akwiye kunyuramo kuko azarinda asaza akiyigenderamo, impamvu nuko aba basore bombi batangiye gukururana no gukundana bakiri bato none bigeze aho babana nk’umugore n’umugabo, ibintu Imana yanga urunuka.

Src: theknot.com

[email protected]

Ibitekerezo (4)

1-09-2017    08:59

Njye mbona ntagisigaye pe!!!!!!!!! Ibigaragaza ko isi igeze kumuaozo byose biragaragara... uzi ubwenge yezwe kdi tube maso kuko Kristo ageze kurugi....

nsanzimana

1-09-2017    07:02

IMANANITABARE,ISI,NAHUBUNDIBIRAKOMEYE

habakwitonda jean claude

31-08-2017    14:30

ibihe tugezemo birakomeye ariko uwiteka adukiza muri byose

31-08-2017    13:20

biteye agahinda numubabaro mwinshi cyane dukwiye kuba maso

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?