BIRATANGAJE: uwiyise INRI CRISTO akomeje(...)

Kwamamaza

agakiza

BIRATANGAJE: uwiyise INRI CRISTO akomeje kugenda avuga ko ari we Mensiya


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-09-26 08:35:49


BIRATANGAJE: uwiyise INRI CRISTO akomeje kugenda avuga ko ari we Mensiya

Mu bihugu bitandukanye, hirya no hino ku isi hakomeje kugenda hagaragara abiyita mensiya kandi mu byukuri atari bo

urugero rufatika ni urw’uyu mugabo ugeze mu za bukuru wiyita mensiya akaba azwi ku izina rya INRI CRISTO aho akomeje kugenda ayobya imbaga y’abantu benshi avuga ko ari we mensiya bigatuma abatabasha gutekereza neza bibwira ko ari we mensiya bakamuyoboka bivuye inyuma

nguwo inri n’intumwa ze

Gusa ku bakristo bafite inzira zigana isiyoni mu mitima yabo ntibakwiye guterwa ubwoba n’ibyo babona kuko mbere yuko ibi byose biba umwami wacu Yesu yari yarabivuze mu ijambo ry’Imana ati “Mwirinde hatagira umuntu ubayobya,kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, bazayobya benshi.”

inri aba yabwirije bikomeye

Ibi rero ntibikwiye kugira uwo bihungabanya ahubwo abantu bari bakwiriye kuba maso bagahora biteguye gusanganira umwami Yesu kuko iki ari kimwe mu bimenyetso byerekana kugaruka kwe

inri ntajya agenda wenyine

Dufatiye urugero kuri uyu musaza ,amakuru aturuka ku kinyamakuru odditycentral.com avuga ko ngo akomoka muri Leta ya Santa Catarina muri Brazil, akaba yaravutse ku ya 22 Werurwe 1948, mu buzima busanzwe ngo ni umwarimu uhora avuga ko ari Yesu, akaba yaramenyekanye cyane kubera kugaragara mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Brazil n’ahandi.

rimwe na rimwe abwiriza ari hejuru y’amazu

Kuri ubu ngo abana n’intumwa 12 zirimo abagabo 3 n’abagore 9 bakaba bituriye mu gace we yise New Jerusalem bishatse kuvuga yerusalemu nshya, abayoboke be yamaze kubaha amazina mashya atangizwa inyuguti ya A muri bo harimo uwazanywe n’umuryango we akiri muto cyane araharererwa ubu hashize imyaka 25 ariho yibera yaratandukanye n’umuryango we baziko yakurikiye Yesu

Birakwiye ko twongera ibihe byo gusenga kuko igihe cyo kugaruka k’umwami wacu Yesu cyegereje, birasaba kandi guhora twiyejeje kuko tutazi umunsi n’igihe Kristo nyawe azagarukira

Src: odditycentral.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?