Annette Murava, umunyempano mu muziki(...)

Kwamamaza

agakiza

Annette Murava, umunyempano mu muziki uhimbaza Imana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-10-21 07:07:59


Annette Murava, umunyempano mu muziki uhimbaza Imana

Umunsi ku wundi umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo ugenda waguka. Abitangiye uyu murimo baragenda biyongera haba mu bagore cyangwa mu bagabo.

Annette Murava ni umwe mu banyempano mu kuramya Imana, bari kuzamuka neza, uhereye ku buryo bw’imiririmbire ye ndetse n’uko yandika ibihangano bye, bigakora ku mitima benshi.

Uyu muhanzikazi yabwiye IGIHE ko kuririmba ari impano yavukanye ariko ikaza kugenda irerwa, ndetse irakura.

Yagize ati “Umuziki wo kuririmba ku giti cyanjye nawutangiye mu 2015, ariko impano y’umuziki yanjemo kera nkiri umwana muto ariko numva mbikora bisanzwe. Mu 2010 natangiye kujya ndirimbo mu makorali, ntangira kujya njya muri studio n’abandi bantu mu 2014 mbona ko mfite impano kandi nanayikoresha neza. Nyuma y’umwaka ndabitangira.”

Uyu mukobwa ufite indirimbo enye kugeza ubu, avuga ko guhimba kwe kwibanda cyane ku kuvuga Imana no gukomera kwayo.

Ati “Mu guhimba kwanjye hagenda habamo impinduka bitewe n’icyo Imana ishaka. Nkunda kuvuga kuri Yesu Kirisito cyane, nkavuga uburyo Imana ihambaye. Ariko indirimbo nyinshi mfite zibanda cyane na none ku gakiza. Icyo Imana inshyizemo ndagitanga.”

“Intego yanjye ni ukugira ngo ivugabutumwa ryanjye rigire umumaro. Twamamaze ubutumwa bw’Imana kandi bugere ku bantu bose. Ndifuza ko imitima y’abantu iruhuka, bityo igakira . Abantu benshi baruhiye mu byaha bakakira agakiza .”

Annette Murava ubusanzwe asengera muri Eglise Vivante i Kabuga. Aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Urahebuje’, yanditse mu 2016, ari mu masengesho.

Yavuze ko icyo gihe yumvise muri we hajemo amagambo y’uko akwiriye kwamamaza Yesu mu batamuzi.

Ati “Indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo guha icyubahiro Uwiteka, kuvuga ko Imana iri hejuru ya byose, buri wese uyumva akumva ko uri hejuru ari Imana. Ikubiyemo gukomera kw’Imana.’’

Annette Murava yakoze izindi ndirimbo zirimo ‘Imboni’ n’izindi zikunda kwifashishwa mu bihe byo kuramya mu matorero atandukanye.

URAHEBUJE BY Annette Murava 2020

Source: Igihe.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?