Amoko 6 y’inyota! Pastor Desire

Kwamamaza

agakiza

Amoko 6 y’inyota! Pastor Desire


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-08-25 07:36:35


Amoko 6 y’inyota! Pastor Desire

Abahanga mu bumenyamuntu bavuga ko umuntu agizwe na 70% y’amazi bityo buri wese arayakenera kugira ngo abeho. Amazi n’ ubuzima, bityo adufasha mu buryo bwinshi ariko cyane cyane uyanyweye afasha umubiri kumera neza. Muri iyi nyigisho turagaruka ku moko 6 y’inyota abantu bagira aho turi buvuge inyota itari iyo umubiri ahubwo mu buryo bw’Umwuka nabwo tugira inyota kandi zitandukanye.

1. Inyota y’ ibyaha

...nubwo nabanje kuba umutukanyi n’urenganya n’umunyarugomo. Ariko narababariwe kuko nabikoze mu bujiji ntarizera; (1 Timoteyo 1:13)

Aha Paulo yemera ko mbere yo gukizwa yabanje kuba umunyabyaha Yesu akamubohora, hari abantu usanga bafite inyota y’ibyaha bitandukanye nubwo arangiza kubikora umutima ukamucira urubanza ariko imbaraga zo kubireka akazibura, bamwe barasambana,bariba,umujinya, kubesha, inzangano, ubwibone, kwikunda, ishari n’ibindi

Ikibabaje hari n’ababarizwa mu nzu y’ Imana ariko usanga ahari ingeso zimwe na zimwe bataretse akakubwira ngo njye byarananiye kubireka buri gihe mbyisangamo.
Inkuru nziza: Mu rubavu rwa Yesu havuyemo amazi n’amaraso. Amaraso ya Yesu atweza ibyaha naho amazi akatumara inyota yabyo tukabikira burundu.

2. Inyota y’isi

Ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we, kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi. Kandi isi irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose. (1Yohana 2:15-17)

Iyi mirongo irasobanutse neza ku bantu bakunda isi, iyo tuvuze isi tuba tuvuze ibyo tureba bifatika birimo ubutunzi bw’isi, ibi nibyo tumara umwanya munini tubishaka ku buryo bamwe bibabuza n’umwanya wo gushaka mumaso h’ Imana.Ibyo wazatunga byose umenye ko:
impamba y’urugendo idakwiriye kukwibagiza intego y’urugendo.

Mu banzi 3 tugira, isi, Satani n’umubiri Paulo yasanze uburyo akwiriye kubana n’isi ikwiriye kumubona nk’ubambye nawe akayireba ibambye.

Ikibazo: Birashoboka ko watunga iby’isi utabikunda?

3. Inyota yo gukiranuka:

Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka, Kuko ari bo bazahazwa. (Matayo 5:6). Iyo ukijijwe neza ugira inyota yo gukiranuka ukumva urashaka kugira umutima nk’uwari muri Kristo Yesu, iyo nyota ituma wiyiriza ubusa bikoroheye, gusoma bibiliya, guterana n’abandi, gusura abarwayi, gukunda abantu, kwitanga mu buryo butandukanye.

Ikizakwemeza ko watangiye gusubira inyuma wumva inyota yo gukiranuka yaragabanutse ukumva bimwe byiza wagiriraga inyota bisigaye ari ibisanzwe. Ese inyota n’umuriro wahagurukanye n’ibyo ugifite cyangwa uri mu bavuga ngo kera twarasengaga, twaririnda kera kera...........

4. Inyota y’ububyutse:

Mwihane muhindukire ibihe byo guhembuka bibone uko biza bivuye ku mwami Imana (Ibyakozwe 3:19).
Ikimenyetso cy’ububyutse n’uko abantu bihana ibyaha bagakundana. Igihe cyose tukibona inzangano mu matorero nta bubyutse buzaba buraza.
Iyo ukijijwe ntabwo wanezezwa n’ibyaha bikorwa mu gihugu birimo ubusinzi, abagore bicuruza, ibiyobyabwenge, ingo zisenyuka, urugomo n’ibindi ishyingano y’itorero nugusenga ngo ububyutse buze abantu bakizwe. Ikibabaje Yesu nukubona abantu yaremye bari mubyaha bitandukanye.

Aha twakwibaza kuki amatorero avuka buri munsi ariko ibyaha ntibigabanuke mu bantu?

5. Inyota yo gukorera Imana:

Iyo ukijijwe, inshyingano ikomeye uba ufite niyo kwamamaza ubwami bw’ Imana uhereye aho wirirwa, kugera ku mpera y’isi (Matayo 28:19-20). Birababaje kuba hari umuntu umara imyaka mu rusengero atarazana umuntu numwe kuri Yesu. Ariko aha twavuga n’amatorero ya gikristo mu Rwanda yibagiwe inshingano nkuru Yesu yadusigiye. Iyo baba bategura abakristo nk’abazagenda biba byoroshe ko ubutumwa bwiza bukwira isi yose.

6. Inyota yo kugaruka kwa Yesu

Ibyiringiro bikuru dufite nukuzabona Yesu agarutse ku bicu:
Umwuka n’umugeni barahamagara bati “Ngwino!” Kandi uwumva nahamagare ati “Ngwino!” Kandi ufite inyota naze, ushaka ajyane amazi y’ubugingo ku buntu.... Uhamya ibyo aravuga ati “Yee, ndaza vuba.” Amen, ngwino Mwami Yesu. (Ibyahishuwe 22:17)

Bitewe n’uko ivugabutumwa rihari ari iridukangurira gukunda isi cyane abantu benshi bamaze kwibagirwa ko Yesu azagaruka. Nifuza kubibutsa ko azaza kandi imishinga yacu ntizabuza Yesu kugaruka azadutungura.

Ibimenyetso bigaragaza kuza kwe byose byarangije kuboneka ariko itorero rirasinziriye (Matayo 24) bamwe bari mumaganya y’isi kubwo ibyo batarageraho abandi baguye ivutu kubwo guhaga, torero tube maso.

Pastor [email protected]

Ibitekerezo (20)

Julie Iranzi

23-10-2017    06:06

Imana iducuncumurireho Mwuka Wera tubone uko tubwiriza abandi inkuru nziza ya Yesu Kristo,baze banywe amazi yuhugingo kubuntu bashire inyota

Musoni j Baptiste

13-09-2017    12:27

Imana ishimwe cyane kubwa P Desire kubwinyigisho nziza atugezaho

Patrick Mihayo

7-09-2017    08:57

MWENE Data Dufatanyije Umurumo PASTER Desire IMANA Iguhe umugisha kubwiyo Vision yawe kd Natwe IMANA I idushoboze

Patrick Mihayo

7-09-2017    08:57

MWENE Data Dufatanyije Umurumo PASTER Desire IMANA Iguhe umugisha kubwiyo Vision yawe kd Natwe IMANA I idushoboze

#

4-09-2017    22:36

Ubalikiwe Pastor

4-09-2017    01:10

Yesu ashimwe bene data nukuri Pasta Imana iguhe umugisha kunyigisho utugejejeho. njyewe iyi nyigisho haraho inkozeho.Kandi Imana ishoboze guhora ngira inyota yo kuyegera nkora ibyo gukiranuka.

Mukamana Charlotte

2-09-2017    11:32

Imana y’amahoro ijye ibaha imbaraga kurwajye ruhande ndafashijwe pe rivuga kunyota jye urujyendo rujya mwijuru ndarukomeje kuko nasanze ntacyatuma ntakomeza inzira ijya mwijuru

kandava Domitille

30-08-2017    23:02

Izi nyigisho ni nziza muzajye mukomeza kuzitugezaho kandi Imana ibambike imbaraga zo kubikora mubikunze nk’abazabigororerwa

Kurwanjye ruhande nisuzumiye muri irijambo ryo kugira inyota zitandukanye mpmanya n’umutima wanjye ko nkijijwe kandi nkomeje urugendo rujya mu ijuru kandi mpirimbanira kuzarurangiza neza ntaguye. Isari kristo azabimfashemo

Solange

30-08-2017    14:11

Imana ibahe umugisha Pastor, iyi message iramfashije.

30-08-2017    13:04

turashimira pastori desire byimazeyo kubutumwa arimukutugezaho imana imuheumugishe kd ikomeze muhishurire
abaefeso 1:16-20

Paji: 1 | 2  

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?