Amatorero yihanangirijwe kwitegura guhangana(...)

Kwamamaza

agakiza

Amatorero yihanangirijwe kwitegura guhangana n’umuvuduko w’ubukene


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-07-02 03:33:25


 Amatorero yihanangirijwe kwitegura guhangana n’umuvuduko w’ubukene

Mu gihe abayobozi b’amatorero barimo kwiga umurongo ngenderwaho wa Guverinoma, bagashakisha uburyo umutekano wabo wo gufungura amatorero yabo kugira ngo basenge ku mugaragaro , barasabwa kwitegura guhangana n’ingaruka zirambye z’icyorezo ku baturage bakennye cyane mu gihugu.

Ingaruka ku baturage bo mu mijyi no mu cyaro bitewe n’uko batakaje imirimo ndetse n’imibereho ikabangamirwa n’icyorezo cya covid-19. Abakene kurusha abandi mu muryango mugari bakwiye kwibandwaho cyane bagafashwa.

Amatorero arashishikarizwa kugira icyo akora mu rwego rwo guhashya ingaruka mbi zatewe na coronavirus bakora imishinga myiza igamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi mukuru Emma Revie yahamagariye abayobozi b’amatorero kuganira n’amatorero yabo ku bijyanye n’ubutabera n’impuhwe no guharanira guhashya intandaro y’ubukene.

Avugira ku rubuga rwa interineti rwa Sosiyete ya Bibiliya yashishikarije abayobozi b’amatorero kurushaho kuvugana n’amatorero yabo ku bijyanye n’uko Imana yita ku butabera n’impuhwe ziranga imiterere ya sosiyete yacu: uburyo gahunda yacu y’inyungu ikora, uko ubukungu bwacu bukora, uko abantu bakora ndetse n’urwego rw’umushahara.

Revie Yashimye uruhare rukomeye amatorero yagize mu kuyobora amabanki y’ibiribwa maze abwira amatorero ati " dukwiye gushaka ubwenge tukagira icyo dukora gifatika hagamijwe kuzana impinduka nziza".

Yakomeje agira ati:" Tutitaye kuri ibyo bintu, umuhengeri w’ubukene wazaba mwinshi cyane kandi ufite imbaraga ku buryo tutashobora kubyakira kandi twabona abandi bantu benshi bibasirwa n’ubukene mu Bwongereza".

Ku rubuga rwa interineti, Umuryango wa Bibiliya wasohoye ubushakashatsi bwerekana ko abayobozi b’amatorero bategereje ko hongerwa amabanki y’ibiribwa, guhashya ubukene, gutabara abafite ibibazo byo mu mutwe, ubufasha bw’ababuze ababo, ubujyanama mu mibanire, ndetse n’amasomo amenyesha abantu kwizera kwa gikristo.

Umwepiskopi wa Tonbridge Simon Burton-Jones yabwiye urubuga rw’itorero ry’Ubwongereza muri Gicurasi ko iki cyorezo kizatera kwiyongera k’ umubare w’abantu ku bazakora akazi kenshi kugirango babeho.

Umwepiskopi yavuze ko amakimbirane azagenda yiyongera hagati y’ibisekuru, mu gihe kizaza kuko ku rubyiruko rwinshi rwatakaje akazi, ndetse n’ababa mu mazu akodeshwa adafite umutekano.

Raporo ya Theos Think Tank ku Idini rya Londres yasohotse mu cyumweru gishize ivuga ko, nubwo abanyapolitiki n’abayobozi ba leta begera imiryango y’idini mu bihe bikomeye, usanga birengagiza ibikorwa by’imiryango y’abizera.

Raporo yerekanye ko abayobozi ba Londres n’abashinzwe politiki bagomba kwita cyane ku Madini ndetse n’uruhare rwabo mu gutanga imibereho myiza mu murwa mukuru.

Abatanze ibiganiro muri uyu muhango barimo Depite Lewisham, Depite Janet Daby, bahamagariye amadini kurushaho kugira uruhare muri politiki, ndetse n’abanyapolitiki bakumva neza uruhare amadini yagize mu buzima bw’umurwa mukuru.

Source: www.christiantoday.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?