Aline GAHONGAYIRE agiye gutaramira abanyarwanda

Kwamamaza

agakiza

Aline GAHONGAYIRE agiye gutaramira abanyarwanda hirya no hino mu gihugu


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-03-21 01:40:34


Aline GAHONGAYIRE agiye gutaramira abanyarwanda hirya no hino mu gihugu

Aline Gahongayire umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, agiye kuzenguruka igihugu cy’u Rwanda muri gahunda yise ’New woman album tour’ aho azaba amurikira abo mu ntara album ye nshya yise ’New Woman’.

Aline GAHONGAYIRE yihaye gahunda nziza yo kuzenguruka u Rwanda rwose yamamaza umwami Yesu mu ntego we yita “ New woman album tour” muri uku utaramira abanyarwanda azaba abamurikira album ye yitwa New woman

New Woman ni album yamuritse mu minsi ishize, kuri ubu arifuza kuzenguruka igihugu ataramira abanyarwanda indirimbo zikubiye muri iyi album anagamije guhumuriza no gukomeza abakomeretse mu buryo bumwe cyangwa ubundi

Ibi kandi ngo agiye kubikora mu rwego rwo kugirango abatuye hirya no hino mu ntara z’igihugu babashe kumenya bimwe mu bihangano bye kuko yari afite amakuru avuga ko abantu bamushinja gukorera mu mujyi wa Kigali gusa bityo ngo azanezezwa no kwamamaza ubwami bw’Imana hirya no hino mu gihugu

Biteganijwe ko Aline GAHONGAYIRE azajya mu turere twa Musanze, Rubavu, Nyamata, Rwamagana, Kabuga, Kayonza, Nyagatare, Karongi, Kamonyi,Muhanga, Nyanza, Huye ndetse na Rusizi

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?