Akarengane gakorerwa abakirisitu kariyongereye

Kwamamaza

agakiza

Akarengane gakorerwa abakirisitu kariyongereye muri uyu mwaka wa 2017


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-06-08 06:01:33


Akarengane gakorerwa abakirisitu kariyongereye muri uyu mwaka wa 2017

Akarengane gakorerwa abakirisitu karazamutse ku buryo bukabije muri uyu mwaka mu gihe 75% by’abatuye isi babaho mu bwisanzure bw’iyobokamana nkuko byatangajwe na Jan Figel umuyobozi w’ishyaka rya Gikirisitu na demokarasi.

Mu magambo ye yavuze ko inzira ikiri ndende kugirango abantu bumve ko abantu bakwiriye kugira ubwisanzure n’uburenganzira bwo gusengera aho bashaka bitewe n’imyizerere yabo itandukanye.

Agaragaza ko bafite ubuhamya bw’abantu benshi mu bihugu bitandukanye bagihura n’akarengane bazira imyizerere yabo ya gikirisitu buca ku ma radiyo ya gikirisitu atandukanye. Umuryango wa gikirisitu ukorera mu bihugu birenga 60 watangaje ko abakirisitu barenga ibihumbi birindwi bishwe bazira imyizerere yabo guhera mu Ugushyingo 2014 kugera mu Ukwakira 2015, kuva 2015 buri mwaka abakirisitu bazira akarengane biyongeraho Ibihumbi bitatu buri mwaka.Insengero 2.400 zarasenywe muri iki gihe, bigaragara ko byikubye kabiri ugereranyije n’ibihe byashize.

Ubwiyongere bw’akarengane gakorerwa abakirisitu bwatewe n’ubwiyongere bw’imitwe y’abayisilamu mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika, nka Boko Haram, Al-Shabaab ziharanira ko ibihugu biyoborwa hakurikijwe amategeko ya isilamu.
David Curry umuyobozi w’ikigo cy;abanyamerika gikurikirana uko akarengane gakorerwa abakirisitu gahagaze yatangaje ko iyi mitwe y’abayisilamu imaze kugira imbaraga no kwiyubaka ndetse ko iyi mitwe yateguye jenoside y’abakirisitu b’Abayezedisi n’abakirisitu bo muri Siriya na Irake.

Yesu araza vuba Ijambo ry’Imana rivuga ko ibyo bitazabura kubaho. Abakirisitu bakwiriye gufata umwanya bagasengera abahura n’akarengane kugirango Imana ibakomereze amaboko be guteshuka inzira bitewe n’akarengane.

Chretien news
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?