Akamaro k’avoka ku mubyeyi utwite

Kwamamaza

agakiza

Akamaro k’avoka ku mubyeyi utwite


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-03-03 07:14:56


Akamaro k’avoka ku mubyeyi utwite

Avoka ni urubuto rwiza haba ku bagabo no ku bagore,Avoka yaramamaye kubera uburyohe bwayo ndetse n’intungamubiri ziyigize. Ku mubyeyi utwite avoka ni ingenzi cyane kuko imufasha kugira ubuzima bwiza we n’umwana atwite.

Kubera iki avoka ari nziza ku mugore utwite?

Umubyeyi utwite mu ifunguro rye rya buri munsi ntihakwiye kuburamo avoka kuko yifitemo intungamubiri, ibinure, imyunyu ngugu na vitamine zitandukanye zituma ubuzima bw’umwana n’umubyeyi burushaho kuba bwiza.

Niyo mpamvu tugiye kurebera hamwe icyo avoka imariye umubyeyi utwite:
Avoka irwanya indwara yo kubura amaraso (anemia): iyo umubyeyi utwite abuze iron mu mubiri bishobora gutuma umubiri we ugira ikibazo cyo kubura amaraso bityo avoka yibitseho iron ihagije.

Avoka ifasha igogora: akenshi mu gihe cyo gutwita, umubyeyi ahura n’kibazo z’indwara z’igifu ndetse no kunanirwa kwituma. Bitewe n’uko avoka ikungahaye kuri fibre bifasha igogora kugenda neza.

Avoka ifite vitamine nyinshi zitandukanye: mu rubuto rwa avoka dusangamo vitamine B1, B2, B5, B6, vitamine C, vitamine E, na vitamine K ibi byose bifasha uruhinja gukura neza.

Avoka irwanya kubyuka umuntu arwaye: uburwayi bwa mu gitondo ni kimwe bigaragara kandi binaniza benshi mu mezi atatu abanza nyuma yo gusama. Avoka yifitemo vitamine C ifite umumaro wo kurwanya iki kibazo.

Avoka iringaniza urugero rw’isukari mu maraso: kurya avoka ku buryo bukwiriye bifasha mu kuringaniza isukari mu maraso ikaba ku kigero gishimishije.

Avoka irwnya kubyimba amaguru mu gihe cyo gutwita: abantu benshi mu gihe cyo gutwita babyimba amaguru , kurya avoka kenshi birwanya iki kibazo bitewe na potasiyumu ndetse na calicium.

Avoka ituma ubwonko bw’umwana bukora neza: mu rubuto rwa avoka dusangamo choline ikaba ingenzi mu mikorere myiza y’ubwonko ndetse n’imitsi yabwo.

Avoka ituma intungamubiri zinjira mu mubiri neza: avoka ntifite gusa umumaro wo gutanga intungamubiri ahubwo avoka ituma intungamubiri zibasha kwinjira neza mu maraso.

Avoka igabanya ibyago byo kugira umubyibuho ukabije: bitewe n’uko avoka ibamo fibre ishobora kurwanya umubyibuho ukabije. Umuntu urya avoka buri munsi nta kibazo cy’umubyibuho ukabije agira.

Muri macye avoka ni urubuto rwiza ku muntu wese ariko kandi rukaba ingenzi ku mugore utwite, ni byiza gutangirana n’igihembwe cya mbere cyo gutwita umuyeyi afata avoka kuko bimugirira umumaro we ubwe n’umwana atwite.

Source: www.momjunction.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?