Aho George Floyd yiciwe, Havutse ububyutse(...)

Kwamamaza

agakiza

Aho George Floyd yiciwe, Havutse ububyutse budasanzwe


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-06-18 08:00:45


Aho George Floyd yiciwe, Havutse ububyutse budasanzwe

Nyuma y’iyicwa ridafite ishingiro rya George Floyd muri Minneapolis, Ivugabutumwa rizana abantu kuri Kirisito ryashinze imizi aho yiciwe, ndetse nuyu munsi wanone rirakomeje. Abakirisitu n’abatarakira agakiza bakomeje guhuria aho George Floyd yiciwe, Atari impamvu y’imyigaragambyo nkuko bimaze iminsi, ahubwo ni imirimo y’umwuka Wera iri kuhakorerwa. imitima irimo kubohoka,abantu barimo kubatizwa,gukira kw’indwara byose bibereye mu mihanda ikikije aho George yiciwe

Ntagihe kinini gishize aka gace karangwamo imvururu n’akaduruvayo, guhangana kw’abaturage gukomeye n’inzego z’umutekano nibyo byavugwaga bikanandikwa hirya no hino mu bitangazamakuru byo mu si. Ariko ubu isura yaha hantu yahindutse, habonetse gukora kw’ Imana kuburyo bukomeye .

Uru ni urugendo muri Minneapolis rwatangijwe na Dr. Charles na Pasiteri Lindsey Karuku hamwe n’itorero mpuzamahanga ryegereye abantu muri Minnesota. Iyerekwa uyu mupasiteri yahawe n’Imana ubwo batangiraga amasengesho y’iminsi 40, bitegura kwizihiza Pentekote.

Aganira n’ikinyamakuru CBN (Christian Broadacast Network) Dr. Charles aragira ati:"Nari mu masengesho y’iminsi 40 yarangiye bukeye bwaho George Floyd yiciwe. Igihe twatangiraga ayo masengesho, Uwiteka yatubwiye ko ku munsi wa Pentekote, azakora ikintu gikomeye. Ntabwo twari tuzi icyo ari cyo, bityo twakomeje gusenga no kwiyiriza ubusa. Umunsi twasoje amasengesho , imvururu n’imyigararagambyo byahise bitangira aho George yiciwe.

"Yakomeje agira ati: "Twari twamenye neza ko ku munsi wa Pentekote dukeneye kuba turi aho George Floyd yiciwe tukamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, kandi tukanagira uruhare mu kuzana ubumw mu bantu muri ako gace. "

Pasiteri Lindsey yasobanuye neza uko umwuka wari wifashe,bwa mbere bakimara kugera aho George yiciwe, agira ati: "Inyubako zarimo gushya hari umwotsi mwinshi, kandi hari hamaze gushyirwa ingabo z’igihugu.”

Yakomeje asobanura ati"Ariko ubu aho George Floyd yiciwe huje ituze, amahoro n’umutekano. Hamaze guhinduka ahamamarizwa ubutumwa bwiza, ni ahantu hera ho kubohokera, harasengerwa abantu bakahakikira agakiza ndetse. Ikindi harimo kuboneka ubwiyunge nyabwo hagati y’abirabura n’abazungu. Abantu benshi barahaza bafite ibyiringiro bishya bakahakura ikizere cy’ubuzima no kubaho.

Pasiteri Lindsey yakomeje avuga ko aho hantu harimo kubera ububyutse bukomeye, kuko abantu benshi barimo guhindukirira Kristo bakamwakira nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo, kandi bagatera n’intambwe yo kubatizwa.

Dr. Charles yasangije videwo kuri Facebook y’umugabo wabatijwe, atangaza ko yavuye mu mwijima akajya mu mucyo.

Dr. Charles yaranditse ati: "Abantu bakomeje gukizwa, kubatizwa, gukira no kurokorwa." "Ijoro ryakeye twabonye agakiza k’Imana ndese n’imirimo yayo ikomeye nubu hari uwari ufite ikibazo cy’umugongo amaranye imyaka 20, none ubu yakize. Undi nawe yari amaze amezi 18 afite imvune, none nawe yamaze gukira! abandi nabo barimo gukira indwara y’igituntu muri ubu bubyutse budasanzwe.”

Dr. Charles yongeyeho ati: "Twari dufite umugabo umwe wari mu gisirikare, utumva mu gutwi kumwe yari abimaranye imyaka 15 nawe yahise akira, Imana yamuziburiye ugutwi." "Twakiriye abantu baza bavuga bati:" tugiye kwiyahura, ninde ushobora kudufasha? " abo twabasengeye barabohoka,ndetse bamaze gukizwa,twababatijwe no mu mazi menshi . Imana irimo kudukoresha cyane,abantu barimo gukira . imitima yabo irimo kubohokera Kristo. kandi abantu benshi bakomeje ubwiyunge hagati y’abazungu n’abirabura, nta vangura.

Dr. Charles na Pasiteri Lindsey Karuku, bafatanije n’amatorero na minisiteri zirenga 50 kugira ngo bamamaze inkuru y’agakiza ka Yesu kristo muri ibi bihe by’imyigaragambyo byakomeje kuranga ako gace.Dr. Charles y ashoje avuga ko urupfu rwa Goerge, rwatumye abantu benshi baza kuri kristo ari nako abakristo benshi bahagenda bagamije kwamamaza umucyo wa kristo Yesu. Ngo niyo mpamvu y’ubwo bubyutse.

Source: CBN.COM

Umwanditsi: Daniel Byiringiro

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?