Adrien Misigaro yasohoye indirimbo nshya(...)

Kwamamaza

agakiza

Adrien Misigaro yasohoye indirimbo nshya "Nyibutsa"yakoranye na Miss Dusa


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-06-25 04:36:08


Adrien Misigaro yasohoye indirimbo nshya

Umuhanzi Adrien Misigaro wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zakunzwe n’abatari bake, yasohoye indirimbo nshya yise “Nyibutsa” yakoranye na Miss Dusa, umuvandimwe wa Gentil Misigaro.

Akenshi usanga abantu bagira urujijo ku mazina y’aba bahanzi: Adrien Misigaro na Gentil Misigaro, aho usanga bakeka ko bavukana. Ukuri guhari ni uko bombi ari ababyara. Bityo Miss Dusa nawe ni mubyara wa Adrien Misigaro.

Adrien Misigaro ni umuhanzi ukunzwe n’abatari bake, ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bakorera umuziki wabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka: Nyibutsa yakoranye na Miss Dusa, Ntibyamukanze, Nzagerayo, Ntacyo nzaba (iyi ndirimbo Adrien yayikoranye na Meddy), Mfite impamvu n’izindi.

Mu ndirimbo za mbere Miss Dusa yumvikanyemo harimo “Nyibutsa” yakoranye na Adrien Misigaro. Niyo yamutangije urugendo rw’umuziki yinjiyemo afatanyije na mubyara we.

Miss Dusa wakoranye indirimbo na Adrien Misigaro

Adrien Misigaro avuga ko ari indirimbo yanditse mu gihe cyatambutse, asaba Imana ngo ijye imwibutsa mu gihe yaba yibagiwe kuyisenga.

Muri iyi ndirimbo bagira bati "Nyigisha kubyuka hakiri kare, mu gitondo izuba ritararasa, nzafatanye n’inyoni mu rukerera kuvuga gukomera kwawe, ibiguruka n’inyamaswa z’ishyamba birahimbaza ndetse nabyo ukabyumva. Ni kuki se umuntu waremye yakwibagirwa umuremyi wa byose?

Mu mezi ashize uyu muhanzi yari afite igitaramo cyaje gukomwa mu nkokora n’ingamba zo kurwanya coronavirus.

iyi ni Video y’indirimbo "Nyibutsa"

Source: igihe.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?