Abapasiteri 3 bakurikiranweho gufata abana ku(...)

Kwamamaza

agakiza

Abapasiteri 3 bakurikiranweho gufata abana ku ngufu 10 bakabafasha gukuramo inda


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-10-12 06:57:16


Abapasiteri 3 bakurikiranweho gufata abana ku ngufu 10 bakabafasha gukuramo inda

Pasiteri Kenneth Butler wo muri Kingdom Encounter Family Worship Center muri leta ya Ohio muri USA yatawe muri yombi mu cyumweru gishize azira gufata ku ngufu abana b’abakobwa. Aje asanga abandi bapasiteri 2 nabo batawe muri yombi bazira gutera abana inda batarageza imyaka y’ubukure.

Ubuyobozi bwatangaje ko bwataye muri yombi pasiteri Butler ku byaha ahuje na Rev. Cordell Jenkins w’imyaka 46 hamwe na Rev.Anthony Haynes w’imyaka 38 nkuko byatangajwe na Toledo Blade. Batawe muri yombi n’ikigo k’iperereza ku karengane gakorerwa abana. Aba bapasiteri bakurikiranweho kandi n’ubucuruzi bw’abana b’abakobwa babajyana mu bikorwa bibi by’ubusambanyi nkuko byatangajwe n’umuryango WTOL.

Haynes nawe arashinjwa gufata ku ngufu umwana w’imyaka 14 mu myaka 3 ishize. Butler nawe yahuye n’umwana w’imyaka 15 amusaba ko baryamana nkuko inyandiko y’ubushinjacyaha ibigaragaza. Umwe mu mu basengera mu rusengero ayobora yatangaje ko yabonye Bulter asambanya umwana mu modoka ubwo yegeraga imodoka ya pasiteri agasanga basambanira mu modoka hafi y’urusengero.

Nyuma yo gusambana na pasiteri uyu mwana w’imyaka 16 byaje kumenyekana mu mugi w’iwabo wa Toledo ko atwite pasiteri akora iyo bwabaga kugirango uyu mwana akuremo iyo nda. Ndetse yatanze amafaranga menshi ku bitaro byamufashije gukuramo inda y’uyu mwana ndetse no ku muryango we kugirango iyi nkuru itazamenyekana. Ariko Butler wiyita umuhanuzi ku rukuta rwa facebook avuga ko atigeze asambana n’umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Celia Williamson umuyobozi w’ikigo gishinzwe kurwanya akarengane gakorerwa abana yabwiye WTOL ko Butler ari gukorwaho iperereza ku byaha akurikiranyweho nubwo yagaragaraga nk’umuntu wigisha ijambo ry’Imana.

Christian post.com
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?